Mbonyi waririmbye bwa nyuma muri Iwacu Muzika agiye gusohora indirimbo nshya

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi niwe wasoje ibitaramo bya Iwacu muzika festival ahita aboneraho no gutangaza ko agiye guha abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Urwandiko.’

Mu mpera z’icyumweru dusoje taliki ya 26 Nzeri 2020 nibwo igitaramo cya 15 ari nacyo cya nyuma muri Iwacu muzika cyabaga. Abanyarwanda bataramirwa na Mbonyi Israel.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo gutaramira abafana be yahise atangaza ko abamukumbuye agiye no guhita abaha indirimbo nshya yitwa Urwandiko.

Iyi ndirimbo nshya ya Mbonyi biteganyijwe ko isohoka taliki ya 29 Nzeri ku isaha ya saa mbiri n’iminota 30 nkuko yabigaragaje binyuze ku rubuga rwe rwa You tube.

Mbonyi ni umwe mu bahanzi bamenyekanye ariko akajya akora indirimbo nta mashusho. Gusa ibi yaje kubihindura agenda asubiramo zimwe muri izo ndirimbo zigafatirwa amashusho arimo kuziririmba mu buryo bwa live.

Iyi ndirimbo ari busohore nayo ikoze muri ubwo buryo, ikaba iri no mu zigize Album ye ya gatatu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO