Mbonyi yahaye icyubahiro abahanzi yatumiye, Huye bahembuka ubwo

Mu gitaramo yakoreye muri auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Israel Mbonyi yahaye icyubahiro abandi bahanzi bose yatumiye, ari nako umukumbi wari witabiriye iki gitaramo warushagaho guhembuka.

Si ibyo gusa kuko n’abahanzi bakizamuka yahaye umwanga ngo bagaragaze impano zabo, yabakiriye hagati mu gitaramo, ikintu cyagaragaje ubufatanye no gushyigikira iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo cy’amateka Mbonyi yaririmbiyemo abakunzi be afatanyije n’abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi, cyabaye kuri iki cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020.

Iki cyari igitaramo cya mbere akoreye hanze y’umujyi wa Kigali, nyuma y’ibindi bibiri yakoreye mu Mujyi wa Kigali bikitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Pasiteri Mutagoma Gaudin ni we wayoboye iki gitaramo. Uyu mukozi w’Imana ufatanya kubwiriza no kuririmba yatangiye yinjiza abantu mu mwuka wo kuramya yifashishije indirimbo zo mu gitabo zirimo "Yanyishyuriye".

Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo ’Nzi ibyo nibwira’ yahise yakirwa neza n’abakunzi b’izihimbaza Imana bari buzuye muri auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare.
Mbonyi yanyuzagamo akaganira n’abakunzi be, akibakubita amaso yagize ati "Mbega byiza!" yaririmbye indirimbo ze zirimo "Ku migezi", "Uri Number One", "Ndanyuzwe", "Ku musaraba", "Mfite impamvu" n’izindi.

Uyu muhanzi yaserutse afite imicurangire yihariye cyane ko yari agaragiwe n’itsinda ry’abacuranzi bakomeye mu muziki uhimbaza Imana.

Yasoje indirimbo eshanu za mbere asoma ku mazi. Mbonyi yafatanyaga n’abantu buzuye muri auditorium kuririmba. Uburyo bamwakiraga bwagaragazaga ko bacengewe n’ibihangano bye biruhura imitima y’abihebye.

Mbonyi yasoje aririmba indirimbo ye yitwa "Yankuyeho urubanza" ahita ahamagara Prosper Nkomezi, nawe wishimiwe bikomeye muri iki gitaramo cy’ubudasa cyongeye guhembura imitima y’abakitabiriye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO