Mbonyi yasabye abakunzi be kuzirikana gahunda ya Gerayo Amahoro

Umuhanzi Israel Mbonyi yasabye abakunzi be kuzirikana gahunda ya Gerayo Amahoro, mu gitaramo gikomeye yaraye akoreye mu karere ka Huye kikitabirwa na benshi barimo n’inzego z’umutehano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko umutekano wifuzwa ari uw’umuturage urya agahaga, akagenda yisanzuye.

Yatanze ubutumwa busaba abitabiriye igitaramo cyateguwe n’umuhanzi Israel Mbonyi kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020, kunywa agacupa ariko ntibarenze urugero.

Muri iki gitaramo cyabereye muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gahatangirwamo ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Mbonyi yashimiye abagize uruhare mu gutegura igitaramo kikagenda neza, anasaba abakunzi be kuzirikana gahunda ya Gerayo Amahoro.

Ati "Mwirinde gutwara mwakoze bya bindi bitemewe (avuga ka manyinya). Mutware buhoro buhoro."

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika ku buryo ugenda n’amaguru n’ukoresha ikinyabiziga badashyira ubuzima bwabo mu kaga gaterwa n’impanuka zo mu muhanda.

Gahunda y’Ubukangurambaga bwa "Gerayo amahoro" imaze ibyumweru bisaga 38 itangijwe mu gihe biteganywa ko izasozwa yujuje ibyumweru 52.

Polisi y’u Rwanda ngo irashaka ko kugenda neza mu muhanda byava ku kubahiriza amategeko bikagirwa umuco mu Banyarwanda.

Igitaramo cyatangiye abacyitabiriye bishimye ndetse umunezero bawukoranye urugendo rw’amasaha asaga atatu n’iminota 30 bataramana n’abahanzi byagaragaye ko babahora ku mutima uko byamera kose.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO