Meddy ’’Umwana wanzwe niwe ukura’’

Abanyarwanda ba kera bacaga umugani uvuga ngo ’’Umwana wanzwe niwe ukura’’. Iyo bacaga uyu mugani babaga bashaka kwerekana ko iyo umuntu ahura n’ibimuca intege, abamutega iminsi n’inzitizi nyinshi, uko byagenda kose uwo muntu arabirenga ndetse akagera kure aho abantu badatekereza ko ashobora kugera.

Uku niko byagenze ku muririmbyi Meddy ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ’’Queen of Sheba ’’. Iyi ndirimbo ntiyavuzweho rumwe ndetse bamwe mu bafana b’uyu muririmbyi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za Amerika bamubwiye amagambo mabi bamwe arababoroka ku rubuga rwe rwa twitter.

Meddy ashyira hanze amashusho y’indirimbo ’’Queen of Sheba’’ bamwe bamubwiye ko agomba kuyumva hamwe n’umugore we abandi basa n’abamutega iminsi ko ntaho izagera ko ari mbi, abandi bamwibasira bavuga ko acinya inkoro ku mugore we.

Icyo gihe Meddy yaborotse umwe mu bamukurikira ku rubuga rwa twitter bitewe n’amagambo yari amubwiye ndetse ibi nabyo byatumye bamwibasira.


Gusa umunyarwanda niwe wavuze ngo ’’Umwana wanzwe niwe ukura’’.
nyuma y’iminsi itatu gusa Meddy ashyize hanze indirimbo ’’Queen of Sheba’’ ubu imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni.

Uyu muhanzi nanone mu minsi yashize yigeze gushyira hanze indirimbo yitwa ’’My Vow’’ ndetse icyo gihe yaciye agahigo ko kurebwa n’abantu miliyoni imwe mu munsi umwe, ibi bintu ntawundi muntu wabikoze mu mateka y’umuzika nyarwanda.

Icyo gihe nabwo benshi bavuze ibintu bitandukanye ndetse bamushinja kugura abantu barebye indirimbo (views)

Reba Queen of Sheba hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO