Amataliki Meddy azakoreraho ubukwe na Mimi yatangajwe

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje amatili y’ubukwe bwe hamwe n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopie witwa Mimi.

Mu mpera z’umwaka ushize kw’itariki 18 Ukuboza 2020 uyu musore nibwo yambitse impeta umukunzi we Mimi Mehfira amusaba ko yazamubera umugore, nawe nta kuzuyaza ahita amwemerera ati "Yes".

Nyuma y’ibyo birori Meddy yatangaje italiki azakoreraho ubukwe nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu nshuti zahafi z’uyu muhanzi n’ubwo we atarerura ngo abibwire abakunzi be.

Uwo dukesha aya makuru utifuje ko dutangaza amazina ye yavuze ko Meddy na Mimi biteganyijwe ko bazashyingiranwa ku italiki ya 21 Gicurasi 2021. Ubukwe bukazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati "N’ababyeyi be bazabwitabira biteganyijwe ko bazaza bahamusanga mbere y’uko uwo munsi ugera."

Ubwo Meddy yambikaga impeta Mimi yatangaje ko yishimiye kuba yazaba umugore w’isezerano w’uyu muhanzi. Ati "Umutima wanjye wuzuyemo ibyishimo, nifuza kuzahora impande y’umukunzi wanjye."

Meddy we yavuze ko umukunzi we ari mwiza imbere n’inyuma kandi ko atewe ishema no kumwita FIANCÉE we.


Biteganyijwe ko bazakora ubukwe muri Gicurasi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO