Meddy, The Ben na Kitoko bavugaga ko biga muri USA byarangiriye he?

Meddy, The Ben na Kitoko ni abahanzi bakomeye mu Rwanda byumwihariko mu njyana ya RnB na Afrobeat cyane mu ndirimbo z’urukundo. Mu myaka 10 bamaze muri Amerika bavugaga ko biga ariko abantu ntibazi aho byahereye.

Muri 2010 ubwo aba bahanzi bavaga mu Rwanda bakajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakomeje gukora umuziki gusa bagaruka mu Rwanda hashize imyaka igera kuri irindwi.

Meddy ajya kuva mu Rwanda yari yarasoje amashuri yisumbuye muri La Colombiere mu ishami ry’imibare n’ubugenge (Math Physic).

Akigera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangajeko yakomereje amasomo ye mu ishuri ryitwa Tarrant College muri Leta ya Texas.

Kuva icyo gihe uyu muhanzi atangaza ayo makuru, ntabwo arongera kugira icyo avuga ku bijyanye n’imyigire ye cyangwa se niba yarabisoje dore ko asigaye ava muri Amerika akaza akamara igihe kinini muri Africa.

Si Meddy gusa kuko na mugenzi we The Ben bagendeye igihe kimwe bisa nkaho na we yahagaritse amasomo ye.

We yavuye mu Rwanda ageze mu mwaka wa mbere wa Kaminuza muri ULK. Muri 2013 yatangajeko yakomereje amasomo ye muri Amerika mu ishami rya Public Health.

Uretse The Ben na Meddy bagiye muri 2010, nyuma yaho gato muri 2013 Kitoko Bibarwa nawe yaje kwerekeza hanze ajya muri Amerika. Icyo gihe nawe yavugaga ko yatangiye kwiga.

Mu makuru yaje kujya hanze nyuma yaho ni uko uwo muhanzi yaje kuva muri Amerika yerekeza mu Bwongereza. Gusa akaba yarakomeje gukorera umuziki we muri Amerika awukorerwa na Licklick.

Imyaka ishize ari myinshi aba bahanzi bose baratangaje ko biga muri Amerika. Gusa iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo nta numwe urashyiraho ifoto yerekana ko yishimiye kuba yarasoje amashuri ye.

Ibi byakozwe na Alpha Rwirangira ubwo yasozaga amashuri ye muri Amerika nyuma aza kwerekeza muri Canada ari naho ubu arimo gukorera umuziki we.


Meddy yavuye mu Rwanda asoje amashuri yisumbuye


The Ben we yavuye mu Rwanda ari mu mwaka wa mbere wa Kaminuza muri ULK


Kitoko yavugaga ko yatangiye kwiga ariko na n’uyu munsi nta muntu uzi niba yarabisoje

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO