Meddy na The Ben n’ibo bahanzi bamaze guteza imbere umuziki Nyarwanda cyane

Twaganiriye na Hakizimana Rachid uzwi ku izina rya ‘PCK’ uzwi mu gutegura ibitaramo bikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba avuga ku muziki Nyarwanda asobanura ni’impamvu ari mu Rwanda kuri ubu.

Hakizimana Rachid ni umugabo ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Burundi ariko akunze kugaragara cyane mu bihugu nka Uganda ndetse na Tanzania kuko ariho ategurira bimwe mu bitaramo.

Uyu mugabo ari mu Rwanda kuri ubu aho yaje kureba ko hari igitaramo yazategurira muri Kigali Arena.

Ati “Gahunda yanzanye I Kigali ni ugushaka ahantu nazakorera igitaramo ndi kubaza ibya Kigali Arena ndebe ko nazahakorera mugihe kiri imbere, indi mpamvu ni uko mu Rwanda ntari nahakorera na rimwe.”

Mu bahanzi bakorana cyane mu bitaramo harimo Abanya-Nigeria nka ‘Burna Boy, Davido, Patoranking n’abandi biyongeramo abo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri icyo gitaramo ateganya gukorera mu Rwanda ngo umubare munini uzaba ari uw’abahanzi Nyarwanda ariko yongereho n’undi ukomeye wo hanze y’arwo.

Avuga ko umuziki Nyarwanda wamaze gutera imbere ariko abamaze kuwuteza imbere cyane ku ruhando mpuzamahanga ari Meddy na The Ben gusa.

Ati “Umwaka ushize The Ben twarikumwe I Dubai, mu Rwanda niwe wenyine wari witabiriye iryo serukiramuco byerekana aho bari kugera…Uretse Ben kandi na Meddy ubu ni umuhanzi uzwi na buri muntu wese muri East Africa bitewe n’indirimbo ye yakunzwe cyane ya Slowly.”

Inama atanga ku muziki Nyarwanda ni ugukora akazi keza ariko bikajyana n’ubutumwa hamwe n’amashusho ari ku rwego rwo hejuru gusa ibyo byose bigakorwa n’ikipe y’abantu barenze umuntu umwe ikurikirana uwo muhanzi bya hafi (Management).


Avuga ko Meddy ari umuhanzi Nyarwanda w’inshuti ye


Mu bahanzi ajya atumira mu bitaramo binyuranye harimo na Diamond


Aherutse kuzana Patoranking muri Uganda na Tanzania

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO