Nyuma y’igihe kinini yotswa igitutu ’Meddy’ yashyize hanze amafoto yerekana ko umugore we atwite ndetse biteguye imfura y’abo isaha ku isaha

Nyuma y’igihe kinini abafana bamwotsa igitutu bamubaza impamvu atabyara, Uyu munsi umuhanzi ’Meddy’ yaciye amazimwe ashyira hanze ifoto y’umugore we Mimi yerekana ko akuriwe ndetse ko biteguye neza imfura yabo.

Mu gihe bimenyerewe ko abantu benshi mu byamamare, babyara nyuma y’amezi make bakoze ubukwe, si ko byagenze kuri Meddy.

Meddy ni umwe mu bahanzi bakoze ubukwe bakamara igihe kirekire batarabyara, ndetse bitagaragara ko umugore we yaba atwite.

Aba bombi banogeje umwanzuro wo kubana akaramata ku wa gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, ubwo bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo.

Abafana bakomeje kotsa igitutu uyu muhanzi bamubaza impamvu we n’umugore we Mimi Mehfira batabyara, dore ko ubu amezi asaga umunani yari amaze kwihirika bakoze ubukwe.

Mu gitondo cy’uyu munsi nibwo uyu mugabo yashyize hanze amafoto yerekana ko umugore we atwite ndetse akuriwe aho bari kwitegura kuruhuka imfura y’abo y’umukobwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO