Meddy yibasiwe n’abafana nyuma yo kuboroka uwamubwiye ko indirimbo ye ari mbi

Umuhanzi Meddy nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Queen of Shebah’ yatuye umukuzi we Mimi ntikundwe na bamwe mu bafana be byateje intambara y’amagambo kuri Twitter bitewe n’umuntu yaborotse kuko yamubwiye ko atishimiye iyo ndirimbo.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo yandikaga kuri twitter ye amagambo agira ati” We are the work of our hands ! ugenekereje mu Kinyarwanda yari ashatse kuvuga ngo Turi akazi k’ibiganza byacu .

Umwe mu bamukurikira witwa @kemnique yamubwiye ko kuri iyi nshuro indirimbo Queen Of Sheba irutwa n’indirimbo ya Butera Knowless nshya yise ’Uwo nkunda’ aherutse gushyira hanze ubwo yari ashatse kumwumvisha ko iyi nshuro yakoze indirimbo itari nziza.

Uyu muhanzi nyuma yo kubona ubwo butumwa yahise akura uwo mubamukurikira ibintu byahise bituma benshi mu bamukurikira batangira ubukangurambaga butandukanye busaba Meddy kumureke agakomeza kumukurikira bise #Unblock@Kemnique abandi bakora ubwo bise #KemniqueLivesmatter.

Ibintu ntibyagarukiye aho kuko ibitekerezo byakomeje kugenda byisukiranya bamwereka ko ibyo yakoze atari byiza abandi bamubwira ko indirimbo nkiriya yakagiye ayiyumvira mu cyumba cye n’umufasha we.

Kugeza ubu Meddy nta kintu aratangaza kubyo abafana bari kumusaba gukora ariko nubwo byafashe indi ntera iyi ndirimbo ye Queen Of Sheba ikomeje kurebwa na benshi ku rubuga rwa youtube aho imaze kurebwa nabarenga ibihumbi magana atanu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO