Meddy yiyise intare ya East Africa mu muziki

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy mu muziki yateguje abakunzi be ko hari ikintu gishya ateganya gusohora ariko arenzaho amagambo arimo kwitaka avuga ko ariwe ntare yo mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba mu muziki.

Umwaka ugiye gushira Meddy adasohora indirimbo ye wenyine uretse izo aheruka yakoranye n’abandi bahanzi harimo ‘Dusuma’ yakoranye na Otile Brown wo muri Kenya hamwe na ‘Closer’ yafatanyije na Uncle Austin na Yvan Buravan.

Meddy ubu niwe muhanzi wa mbere ufite indirimbo yarebwe cyane kuri you tube kuko ubu iyitwa ‘Slowly’ imaze kugeza miliyoni 32. Ibi kandi bimugira umuhanzi wa gatatu muri East Africa mu bafite indirimbo zarebwe cyane ariko z’umuhanzi ku giti cye hatarimo izahuriwemo n’abandi (Collabo).

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu muhanzi akomeje kugenda ateguza abafana be ko hari ikintu gishya abateganyiriza muri iyi minsi.

Kuri Instagram ye yashyizeho ifoto ye arenzaho amagambo asa nkuri kwitaka. Ayo mgambo yanditse ari mu rurimi rw’icyongereza ariko mu tugenekereje mu Kinyarwanda agira ati “Ndi kagoma ya Afurika, Intare ya East Africa, ingagi y’u Rwanda…”

Abakurikirana uyu muhanzi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye kuri uyu muhanzi bamwe bamubaza aho indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz igeze, abandi bagahuriza kubyo yavuze bamushimagiza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO