Melania Trump yatangaje ko adashishikajwe no kongera kwitwa Madamu wa Perezida

Uwahoze ari madamu wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Melania Trump aheruka gutangaza ko adashishikajwe no kongera kuzagaruka muri White House igihe Donald Trump yazatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka w’2024.
Kuva Donald Trump wabaye perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yava ku butegetsi aho yasimbuwe na Joe Biden, madamu wa perezida Donald Trump ntiyongeye kugaragara cyane mu bitangazamakuru nk’uko byari bimeze Donald Trump akiri ku butegetsi.
Amakuru dukesha CNN nayo yakuye mu nshuti za hafi za Melania Trump avuga ko kuba yakongera kwitwa madamu wa perezida atari cyo kintu yifuza, avuga ko icyo cyabaye igice cy’ubuzima bwe kandi icyo gice cyikaba cyararangiye.
Mu gihe Melania Trump yatangaje ko kuba yakwitwa madamu wa perezida bitamushishikaje, kujya gutura mu nzu y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika muri White House nabyo akaba adashishikajwe nabyo, Donald Trump we ibikorwa byo kwitegura kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu biteganyijwe mu mwaka wa 2024 abigeze kure n’ubwo umugore we nta cyo yifuza kongera kumufasha.
Donald Trump hamwe n’ikipe ye bamaze gukusanya inkunga izamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza isaga miliyoni ijana z’amadolari ya Amerika hamwe n’ayandi miliyoni mirongo inani n’ebyiri bamaze gukusanya mu mezi atandatu ashize.
umwe mu nshuti za hafi za Melania Trump mu kiganiro yagiranye na CNN yagize ati’’ Nta na rimwe uzigera wongera kubona Melania mu bikorwa byo gushyigikira Donald Trump, yaba mu bikorwa byo gukusanya inkunga cyangwa ibikorwa byo kwiyamamaza igihe yavuga ko agiye kongera guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu’’.
ahubwo birashoboka ko ashobora kuba ari Lara, umukazana wa Donald Trump cyangwa Kimberly Guilfoyle, umukunzi w’umuhungu wa Donald Trump witwa Don. Abo bose nibo bashyigikiye Donald Trump ko yakongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, Melania we ntibimushishikaje na gato’’ byatangajwe n’inshuti ya hafi ya Melania Trump itarifuje gutangazwa amazina.
abakurikirana bya hafi iby’uyu muryango bavuga ko iyi myitwarire ya Melania Trump yo kwanga gushyigikira umugabo we ngo yaba iterwa n’ubwumvikane buke buri hagati y’aba bombi ngo kuko muri iyi minsi umubano w’abo uri mu mazi abira.
Donald Trump n’umugore we ntibacana uwaka muri iyi minsi.