Menya Zimwe mu Ndwara umubirizi uvura

Umubirizi...Ugisoma iri jambo, uhise wibuka igiti gifite imizi, amababi yewe n’igishishwa cy’igiti byose birura cyane ariko kikaba gikoreshwa nk’umwe mu miti gakondo kuva kera. Ahari uzi ko uvura inzoka gusa ariko burya umubirizi uvura indwara nyinshi zinyuranye ndetse unarinda izindi zinyuranye mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Kuba urura ntibizagukange ahubwo bizatume urushaho kuwemera, kuko n’ubundi ntabwo umuti uryoha. Ariko se uretse kuba uvura inzoka, ni iki kindi umubirizi waba uvura? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.

1. Uvura kuribwa mu gifu

Nibyo koko umubirizi ufasha abarwaye igifu cyane cyane mu gihe igifu kiri kukurya kubera acide yabaye nyinshi.

Fata ibibabi bifite itoto (byo hejuru) usekure, ukamure ubundi unywe ibiyiko bitatu byawo, wongeyemo akunyu gacye (byiza wakoresha gikukuru). ushaka kandi wafata agashami ko hejuru kakiri gato, ukagahekenya ukanyunyuza amazi ukamira uburibwe bugenda wumva.

2. Kurwanya kanseri ya porositate

Ubushakashatsi bwerekana ko iyi kanseri ifata akenshi abagabo bari mu myaka 40 kuzamura. Nyamara kandi umubiri ni umwe mu miti wakifashisha mu kurwanya ya kanseri, ariko ntibivuze ngo niba wamaze kuyirwara uhagarike indi miti winywere umubirizi.

Ahubwo umubirizi uzawifashisha nko kugufasha no gufasha umubiri. Icyo usabwa ni ugufata amababi ugakamura umutobe wayo ukavanga mu kirahure cy’amazi ukanywa buri nyuma y’amasaha 6 buri munsi.

Ibi bituma wihagarika kenshi ariko ntibigukange kuko uko wihagarika kenshi niko uba uri gusukura umubiri.

3. Kurwanya umusonga

Umusonga n’indwara ishobora guterwa na bagiteri cyangwa virusi. Izo mikorobi zituma ibihaha byangirika nuko guhumeka bikaba ikibazo. Wowe kamurira umubirizi mu mazi yuzuye ikirahure ujye unywa gatatu ku munsi. Gusa mbere yo kuwunywa wibuke kubanza kuwushyushya, unywe nk’unywa icyayi (gushyushya, si ugucanira ngo ubire).

4. Kubura ibitotsi

Wasanga ujya uryama ukabura ibitotsi. Ntabwo ari wowe wenyine bibaho, ni ikibazo kigera ku bantu banyuranye.

Niba waragerageje indi miti bikanga, gerageza ukoreshe umubirizi. Buri joro mbere yo kuryama nywa ibirahure bibiri by’amazi arimo umubirizi, bizajya bigufasha gusinzira neza

5. Kongera uburumbuke

Kuva na kera umubirizi uzwiho gufasha abagore babuze urubyaro. Impamvu ni uko usana ahangiritse, ugasohora imyanda mu mubiri, ndetse ugafasha imirerantanga gukora neza akazi kayo.

Icyo usabwa ni ukunywa ikirahure cyawo buri munsi. Gusa banza umenye neza aho ikibazo kiri mbere yo gutangira umubirizi.

Dusoze tuvuga ko atari ibi byonyine umubirizi uvura, kuko unafasha abarwaye Malariya, Impiswi, abafite umuriro, ukoreshwa mu guhangana n’inzoka ari na yo mpamvu bamwe bawita umurerabana, wongerera abagore amavangingo n’ibindi binyuranye harimo no kongera amashereka. Kuba witwa umukonora, umuvubura, bifite impamvu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO