Menya akamaro ko kuririmbira umwana wawe utari uzi birimo no kumufasha kuba intiti karundura

Kuririmba ni ikintu gikomeye kuko iteka abana bato no mu burezi bakunda kuririmbirwa bijyanye n’ikiciro baba bagezemo ariko se waba uzi akamaro ko kuririmbira uwo wibarutse soma neza iyi nkuru.

ubusanzwe umuziki ni igikoresho cyiza, ndetse umuziki uzanira abantu benshi n’imiryango myinshi umunezero gusa biba agahebuzo iyo ufite indangagaciro yo kunezeza umwana wawe biciye mu kumuririmbira.

Kuririmbira umwana bizamufasha ibintu bikomeye mu buzima bwe,Reka muri iyi nkuru tugaruke ku byiza byo kuririmbira umwana wawe utari uzi.

1.Kuririmbira umwana bituma amenya vuba ibijyanye n’ururimi rwe

Igihe cyose uzaba urimo kuririmbira umwana wawe menya ko bizagira uruhare rukomeye mu gusobanukirwa byihuse kuvuga, kumva ndetse n’ibindi bitandukanye byafasha umwana kumenya ururimi vuba mu gihe gito.

Mu by’ukuri uko wowe uririmbira umwana wawe niko imyanya ye yose iba irimo gufunguka ndetse n’ubwonko bwe bugatangira kwakira amakuru ku buryo butarambiranye.

Ibi kandi bikomeza gufasha umwana wawe kugira ubushobozi bwo kumva neza ndetse akanamenya gutega amatwi mu gihe bibaye ngombwa ko umuvugisha.

2.Kuririmbira umwana bimufasha mu iterambere ry’ubwonko bwe

Iyo uririmbira umwana wawe ndetse ukamutoza kuririmba biciye mu ndirimbo akunda, ibi byongerera ubwonko kugira ubushobozi mu by’imitekerereze ye.

Uzasanga iteka abasha kuzirikana imwe mu mirongo y’izo ndirimbo hamwe n’amagambo azigize, ibi byose bimufasha guhora ubonko bwe bukora neza cyane.

Iteka uzumva yibuka abahanzi bose bahimbye indirimbo runaka akunda ndetse ibi bikomeza kwerekana ko aba yitaye kubyo amatwi ye yumva.

3.Iteka kuririmbira uwo wibarutse bifasha umwana wawe kunga ubumwe nawe

Mu by’ukuri iyo ukunda kuririmbira umwana wawe byongera urukundo hagati yawe nawe.

Ubwawe birumvikana niba umuririmbira, umukoraho, umusekera ibi byose bikomeza kubikwa n’ubwonko bwe bityo agakomeza kubikwibukiraho, bikarushaho kumubera urwibutso, ibi bituma akura agufitiye urukundo ruhambaye.

4.Kuririmbira umwana wawe ni inzira nziza yo kumufasha kubara

Indirimbo nyinshi z’abana zibamo uburyo bwinshi bufasha abana kwiga kubara, ibi byose bishobora kuba inzira nziza yo kumutoza gufata mu mutwe ndetse ntakabuza bishobora gufasha umwana wawe kurushaho kongera imikorere mu buryo bwihuse mu mitekerereze bityo akaba umuhanga cyane.

Mubyeyi niba ufite umwana tangira wige kumuririmbira bityo bimubere inzira nziza yo kumenya ubwenge vuba ndetse binarusheho kuba ikiraro cyiza cy’urukundo mu kunga nuwo wibarutse.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO