Menya amateka y’itsinda rya Ruff Ryders ryayoborwaga na Dmx

Ruff Ryders ni sosiyete y’imyidagaduro yo muri Amerika yashinzwe na Joaquin “Waah” Dean, Darin “Dee” Dean na Chivon Dean, umwe akaba yari nyirarume undi akaba ari nyirasenge wa producer Swizz Beatz.

Ruff Ryders batangiye ari abayobozi cyangwa se abajyanama ba DMX na LOX. Nyuma y’imbonerahamwe ya DMX, iyi sosiyete yatangije label yayo. bakaba barashyizemo abandi bahanzi batandukanye baje gutanga umusaruro, harimo Eva, Drag-On, na Jin. Umwishywa wa Deans, Swizz Beatz, niwe wabaye producer mukuru mu bikorwa byinshi.

Ruff Ryders yateje imbere igitekerezo cy’ibikorwa byayo byose biri mu “muryango wa Ruff Ryders”, nk’uko bigaragazwa igihe DMX yatsindiye Album nziza ya Rap mu bihembo bya Billboard Music Awards 2000 ndetse akaza kuri stage n’abandi bahanzi ba Ruff Ryders ubwo yajyaga kwakira ibihembo bye.

Umuntu akaba yavuga ko bashyize hamwe ndetse bagakora nk’umuryango kuruta uko bakora nk’abari mu kazi cyangwa nk’abashyize imbere inyungu zifatika. Ese uribuka igihe umuraperi DMX yapfaga? uburyo yashyinguwe imihanda yuzuye abantu bambaye ibirango bya Ruff Ryders.

Mu mwaka wa 2010, umuryango wa Dean wongeye gukora label nka Ruff Ryders maze ushinga amashami mu bindi bintu bitandukanye, twavuga nka Ruff Ryders Lifestyles (ishyirahamwe ry’amamoto y’imikino), Filime ya Ruff Ryders, Studios ya Powerhouse Recording, NatPro ikora ibikorwa byo kwamamaza hamwe na Ruff Ryders Inkeragutabara.

Ruff Ryders yari itsinda rya hip hop ry’abanyamerika rigizwe n’abahanzi bakunda imyidagaduro bari barangajwe imbere na DMX uherutse kwitaba Imana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO