Menya amateka ya Vatikani atavugwa aho ituwe n’abasaga 825 igihugu cyitagira ikibuga cy’indege Papa avuga rikijyana

Igihugu cya Vatikani kiyoborwa na Papa, ndetse nicyo gihugu gito cyane kurusha ibindi kw’isi. Gusa nubwo bimeze gutya iki gihugu gisurwa n’abashyitsi barenga miliyoni eshanu nibura buri mwaka.

Vatikani ni igihugu gifite ubuso bungana n’ibirometerokare 0.44 akaba ari igihugu giherereye rwagati mu murwa mukuru w’Ubutaliyani witwa Roma.

Ni igihugu giherereye mu burasirazuba bw’umugezi witwa "Tiber".

Vatikani ni leta ntoya kurusha ibindi bihugu byose ku isi haba mu baturage bayituye cyangwa kubuso bw’iki gihugu, ibarura riheruka gukorwa ryagaragaje ko Vatikani ituwe n’abaturage 825.

Hashingiwe ku mpamvu zimwe na zimwe hari abayoboke b’idini Gatolika bita Vatikani iwabo.

Akazi nyirizina k’abaturage benshi batuye muri iki gihugu gafite aho gahuriye na Kiliziya Gatolika aho twavugamo abakaridinali, abapadiri, ababikira n’abandi bihaye Imana batandukanye baba muri iki gihugu.

Nubwo Vatikani ari igihugu gito ku isi gusa gitanga akazi ku bantu benshi ndetse abenshi bakora urujya n’uruza berekeza muri iki gihugu, cyane cyane nk’abaturage b’Ubutaliyani, abakomoka mu Busuwisi, abakomoka muri Argentine n’abandi benshi ku isi.

Abaturage b’iki gihugu bavuga indimi zitandukanye twavugamo Igitaliyani, Igifaransa ,ikilatini n’izindi ndimi nyinshi zitandukanye.

Ubuzima bw’abatuye iki gihugu bufatwa neza cyane nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru witwa Magdalena Wolinska ufite ubwenegihugu bwa Polonye hamwe n’ubwa Vatikani.

Uyu yabaye ndetse anakora muri Vatikani kuva mu mwaka wa 2003, yahawe ubwenegihugu bwa Vatikani nyuma yaho ashyingiranwe n’umugabo w’Umusuwisi warindaga Papa.

Uyu mugore yatangaje ko ubuzima bw’abatuye i Vatikani ari bwiza cyane.

Ubundi leta ya Vatikani bayita "Stato Della città del Vaticano" mu rurimi rw’igitariyani, ndetse banayita "Status Civitatis Vaticanae"mu rurimi rw’ikilatini.

Iki gihugu cyabonye ubwigenge mu 1929, magingo aya iki ni igihugu cyiyoborwa n’umushumba mukuru wa kiliziya gatolika ku isi uyu azwi nka Papa.

Indirimbo yubahiriza iki gihugu yitwa "Inno e Marcia Pontificale".

Nta pasiporo zikenerwa iyo abaturage bo muri Roma bifuza kwinjira muri Vatikani.

Ubukungu bukomeye bw’iki gihugu bushingiye cyane ku nzu ndangamurage aho benshi mu bakerarugendo baza gusura izi nzu ndangamurage basiga amafaranga bityo akifashishwa mu bijyanye n’ubukungu.

Banki nkuru y’igihugu cya Vatikani yitwa "Istituto Per le Opere di Regione".
Vatikani iri mu bihugu bifite umuyoboro mwiza wa Internet (Murandasi) gusa Vatikani iri mu bihugu bicye ku isi bibayeho neza kandi hatabarizwa ikibuga cy’indege.

Nubwo Vatikani ari igihugu gito, Gishobora kugaba ibitero by’intambara ku bindi bihugu kuko ni leta yigenga ifite igisirikare.

Vatikani ifite umubare muke cyane w’abasirikare abitwa Pontifical Swiss Guard aba bakaba bakabakaba 135 ndetse bashinzwe kurinda papa, Ni abasirikare barangwa n’imyambaro isekeje cyane.

Abasirikare barinda Vatikani

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO