Menya byinshi kuri Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda akanaba mu bihugu bitandukanye

Kayumba Darina yabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2022 ndetse byagaragaye kenshi ko uyu mukobwa yisobwa n’ururimi rw’Ikinyarwanda. Impamvu nyamukuru ishobora kuba ari uko uyu mukobwa yabaye mu bihugu bitandukanye by’amahanga kandi ku myaka mito aho atavugaga Ikinyarwanda.

Kayumba Darina yari mu bakobwa bakomeje kwitwara neza dore ko ku ikubitiro yahise ajya mu mwiherero w’abakobwa batoranyijwe mu guhiga abandi muri Miss Rwanda 2022.

Ubwo yabonaga itike yo kujya muri uyu mwiherero uyu mukobwa yatangaje ko yahise ashimira Imana cyane.

Mu gikorwa cyabaye cyo kugaragaza impano uyu mukobwa yagaragaje impano ye biciye mu kuririmba dore ko bamusabye kuririmba indirimbo yitwa ’Let her go’’ ya Passenger aho uyu mukobwa yayiririmbye neza atazuyaje.

Kayumba Darina yavuze ko yabaye mu mijyi itandukanye irimo London mu gihugu cy’Ubwongereza, Paris mu gihugu cy’Ubufaransa, ndetse aba no mijyi itandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa kandi yatangaje ko yanabaye mu gihugu cya Nigeria ndetse akomeza avuga ko azi kuririmba cyane birimo no kurapa.

Kayumba yavuze ko kandi akunda kureba Filimi zirimo ikikango mbese zimwe umuntu areba zikamutera ubwoba, yavuze ko mu bahanzi bo mu Rwanda akunda Mike Kayihura biciye mu ndirimbo ye yise ’’Any time".

Mu kiganiro yagiranye na Davy Carmel , uyu mukobwa yatangaje ko ubwo yari mu mwiherero ngo yagowe cyane no gukora siporo hamwe no kubyina amaraba.

Yakomeje avuga ko yishimiye bikomeye kuboneka mu bakobwa bitabiriye umwiherero gusa ngo kuboneka mu bakobwa batatu muri Miss rwanda 2022 ngo yumvishe bimurenze ubwo hasomwaga izina rye.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko mbere yo kwiitabira Miss Rwanda ko yari yabanje kwitegura mu buryo bwose haba mu mutwe ndetse no mu buryo bw’amarangamutima dore ko ngo yabanje kujya areba amashusho yabitabiriye Miss Rwanda za mbere maze akagerageza gukosora aho yabonye intege nke.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO