Menya byinshi utari uzi ku munsi mpuzamahanga w’abagore

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe. Uyu munsi urizihizwa kuva mu myaka myinshi itambutse kuko bwa mbere wizihizwa hari tariki 19 Werurwe mu 1911.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ugaruka cyane cyane ku bikorwa bijyanye n’umuco, politiki n’ibikorwa by’iterambere byose byerekeranye n’abagore.

Uyu munsi nanone ugaruka ku burenganzira bw’umugore ndetse ugakomoza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorerwa abagore hirya no hino ku isi.

Urugendo rwo kwizihiza uyu munsi mukuru rwatangiriye mu gihugu cya New Zealand bigizwemo uruhare n’abagore baturukaga muri Amerika y’amajyaruguru ndetse no ku mugabane w’Iburayi mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, baturukaga mu cyitwa "Labor Movement".

Umunsi mukuru w’abagore watangijwe n’ishyaka ryitwa "Socialist Party of America" wabereye bwa mbere muri New York City mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa 28 Gashyantare 1909.

Ibi Kandi mu mwaka 1910 byateye imbaraga abagore b’Abadage batuma habaho inama yiswe "International Socialists Women’s Conference".

Intego nyamukuru y’iyi nama bagirango baganire uburyo habaho umunsi ngarukamwaka witiriwe abagore mu rwego mpuzamahanga maze nyuma haza kwemezwa itariki y’itiriwe uyu munsi hemezwa kuwa 08 Werurwe buri mwaka.

Uyu munsi wizihijwe bwa mbere n’abagore bakomoka mu bihugu biba mu cyitwa "Socialist Movement" ndetse na "Communist Countries".

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO