Menya ibihugu 10 bya mbere ku isi bituwe n’abasilamu benshi

Idini ya isilamu nk’imwe mu madini afite abayoboke benshi ndetse no kuba imaze imyaka irenga 1500 ibayeho bituma igira ibihugu bituwe na benshi mu basilamu ndetse ku buryo hari ibihugu usanga nta wundi muyoboke wahasanga, bimwe muri ibyo bihugu byiganje ku mugabane wa Aziya ndetse na Afurika.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika gikora ubushakashatsi cyitwa Pew Research Center kivuga ko hari bimwe mu bihugu byinshi bituwe n’abasilamu benshi cyane ku buryo bigoye ko wahabona umukirisitu cyangwa undi utari umusilamu.

1. Somalia

Iki kigo kivuga ko igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abasilamu benshi begera 100% ari Somalia ifite 99,9 by’abasilamu mu gihe igihugu cya Somalia kivuga ko nta Musomalia ubaho utari umusilamu.

2.Arabiya Sawudite

Muri Arabiya Sawudite hatuwe n’abasilamu 100% nkuko bisobanurwa n’ubwami bwa Arabiya saudite nyamara iki kigo cy’abanyamerika cyo kikavuga ko Arabia Saudite ifite abasilamu 93%

3. Maldive
Maldive isangwa ku mugabane wa Aziya, nicyo gihugu cya gatatu gifite abasilamu benshi aho bagizwe na 99,9% by’abagize iki gihugu.

Abatuye Maldive babaye abasilamu mu kinyejana cya 13 bavuye mu idini ya Buddha.

4.Morutaniya

Morutaniya iza ku mwanya wa kane aho ituwe na 99,9% by’abasilamu nk’uko iki kigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kibivuga.

5.Sahara y’uburengerazuba

Sahara y’uburengerazuba ni agace Maroke itari yemera ko kigenga kamaze imyaka irenga 40 kabiharanira, aka gace (L’ONU itaremera) gatuwe na 99,9% by’abasilamu.

6.Turukiya

Turukiya ni igihugu kiri ku mugabane wa Aziya n’Uburayi, iki gihugu kikaba gituwe na 99% by’abasilamu ndetse kikaba gifite umwihariko wo kuba cyarabaye icyicaro gikomeye cy’igihugu cya Kisilamu mu bihe byayo bya nyuma.

7.Afuganistani
Afuganistani iza ku mwanya wa karindwi, mu bihugu bifite abasilamu benshi, aho nayo 99,7% by’ abatuye iki gihugu ari abasilamu.

Iki gihugu cyagezwemo n’idini ya isilamu mu kinyejana cya 7 mu gihe mu kinyejana cya 9 Afuganistani yose yari abasilamu.

8.Omani
Igihugu cya Omani kiza ku mwanya wa 8 mu bihugu bifite umubare munini w’abasilamu aho abahatuye ari 99%, kikaba ari igihugu kiri mu kigobe.

9.Yemeni
Yemeni nacyo ni igihugu kiza ku mwanya wa 9, aho abasilamu batuye iki gihugu ari 99% nacyo kikaba gituye ku mugabane wa Aziya.

10. Irani
Irani nicyo gihugu kiza ku mwanya wa cumi mu bihugu 10 bifite abasilamu benshi aho nabo bagera kuri 99%.

Gusa iki gihugu gifite umwihariko wo kuba aricyo gihugu gituwe n’abasilamu benshi b’aba Shiya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO