Dore ibintu abakobwa bakunda gukora bikarakaza abasore

Burya hari ibintu byinshi abantu batandukaniraho ndetse birashoboka ko ibyo ukunda gukora cyangwa ukavuga bishobora gushimisha umuntu cyangwa bikamubabaza gusa iyo bigeze ku bakundana ho bisaba ko basa n’aho basangiye,imico,imyumvire,imitekerereze n’ibindi gusa nanone hari ibyo umuntu aba akwiye kwirinda kugirangpo atababaza mugenzi we mu rukundo.

Niba rero uri umukobwa kandi ukaba uri mu rukundo ruhamye reka muri iyi nkuru yacu tugaruke ku bintu abakobwa bakora kandi bikababaza abahungu bakundana.

1.Abahungu ntibashimishwa n’umukobwa ubaca mu ijambo


Abahungu benshi baba bifuza ko umukobwa bakundana yabatega amatwi mu gihe hari i gingo runaka barimo kuganiraho, gusa nanone ibi ntabwo byambura umukobwa gutanga ibitekerezo bitandukanye bijyanye n’ingingo baba barimo kuganiraho gusa ni byiza kwirinda kunyurana mu ijambo.

2.Ikinyoma(kubeshya)

Kenshi ukuri ni ikintu cy’ingenzi mu rukundo ndetse umuhungu ugukunda by’ukuri nta narimwe ashobora kwifuza ko wamubeshya kabone n’ubwo cyaba ari ikinyoma cyoroheje.

3. Gusesengura cyane ugakabya

Ni byiza rwose cyane kuba uri umukobwa kandi uciye akenge ndetse ukaba wanabasha gusesengura ibintu bitandukanye bityo bikanagufasha kugira inama umukunzi wawe cyangwa ukamuha ibitekerezo runaka bijyanye n’imishinga afite gusa nanone menya ko hari igihe ushobora gusesengura ibintu bidafite agaciro cyane umuhungu ntabishime urugero uti:

<>.

Ubu busesenguzi ntacyo buba bushobora kubafasha mu rukundo ahubwo bishobora kwereka umuhungu ko utamwizera ndetse ko umushidikanyaho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO