Menya ibintu utari uzi ko abantu bakwangira birimo no kuba ubarusha iterambere

Uko waba ubanye neza kose n’abantu menya ko uko ubitwaraho neza kose bidateze kuzatuma bose bakwishimira, ibyo waba ubakorera byose kugirango bagukunde menya ko bose badashobora kunyurwa nuko umeze, ibi byose bizaterwa kandi n’intambwe urimo kubarusha gusa byose bibaho mu buzima.

Iteka ryose iyo ugeze ku iterambere, bamwe mu bantu bari inshuti bashobora guhinduka abanzi bawe mu buryo utatekerezaga.

Ubundi se umwanzi ni inde?

Umwanzi ni umuntu wese unejejwe no kugusebya, ndetse agakora ibishoboka byose ngo usubire inyuma ndetse akwambika n’isura mbi itagukwiriye.

Byose uba ugomba kubirengaho wowe ukishimira ubuzima bwawe ndetse ukurinda kumera nkabo bose.

Ese umwanzi ni kimwe n’umunyeshyari?

Kuri iyi ngingo ho biratandukanye, iteka uko umuntu yakugirira ishyari ntibivuga ko aba akwanga.

We aba yiyumvisha ko ibyo ufite bisa nkaho yabyambuwe gusa nanone we ashobora guhinduka umuntu mwiza mugihe cyose ageze nawe aho yifuza.

Naho umwanzi wawe niyo yaba akurusha ubutunzi ashobora kuguhora ko ufite igikundiro kumurusha.

Reka turebere hamwe impamvu nyamukuru enye zituma abantu bashobora kukwanga:

1.Urimo kwesa imihigo kurenza uko bari babyiteze

Iteka iyo urimo gutera imbere cyane, bituma abanzi bawe bagira ishyari rishingiye ku rwango kuko iteka ni abantu bake bazishimira iterambere ryawe.

2.Iteka iyo ugeze mu bihe bikomeye ntabwo ucika intege

Kuba igihe cyose uhora witeguye guhangana no kurwana n’ibigeragezo ndetse ukagerageza kwirwanirira mu bihe by’amakuba uterekanye intege nke zawe cyangwa ngo uve ku izima, Ibi nabyo birushaho kubabaza abanzi bawe ndetse bakababazwa n’impamvu udacika intege ngo uve ku izima.

3.Ntabwo ujya utakambira abantu

Kuba abantu babona utajya uvuga ibikunanije cyangwa ngo ugaragaze intege nke zawe ibi bituma benshi bibaza uko uremye ndetse kandi nanone wibukeko iyo utavuga ibyawe ngo ugaragaze ko hari ibikunanije waburiye igisubizo, Abantu barushaho kugukekera ibya Mirenge bityo bakarushaho kukugirira urwango.

4. Iteka wigirira ikizere Kandi uriyubaha

Kuba uhora wifitemo ikizere no kwiyubaha rimwe na rimwe ibi bituma unyura mu nzira zikwiriye kuko bituma uvuga make.

Gahunda zawe zimenywa na bake kandi nanone kuba wabaho utuje utimenyereza abantu ukabaho ubuzima bwawe bituma abantu bakwangira ko ubaho wenyine ndetse bakakugirira urwango.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO