Menya ibivugwa k’umukino karundura ugomba guhuza Arsenal na Manchester United ku munsi w’ejo

Uyu mukino ugomba guhuza aya makipe ku munsi w’ejo ku gicamunsi ndetse amakipe yombi yifuza bikomeye aya manota atatu mu rwego rwo gukomeza guharanira kuza mu makipe 4 ya mbere agomba gukina irushanwa rya Champions League umwaka utaha.

Kuri uyu wa gatandatu ku gicamunsi ruzaba rwambikanye hagati y’amakipe abiri akunzwe cyane mu Bwonngereza ariyo Arsenal na Manchester United aho uyu mukino ugomba kubera ku kibuga Emirates Stadium gikinirwaho na Arsenal.

Ikipe ya Arsenal ikunda kugorwa bikomeye n’ikipe ya Manchester United kuva mu myaka ishize ku ngoma ya Sir Alex Fugerson.

Aya makipe yombi agiye gukina uyu mukino yegeranye ku rutonde rwa Shampiyona kuko ikipe ya Arsenal iri ku myanya wa gatanu naho ikipe ya Manchester United ikaza ku mwanya wa gatandatu, ikipe ya Arsenal irusha Manchester United amanota atatu gusa.

Uyu mukino ugiye kuba ikipe ya Manchester United yaramaze gushyiraho umutoza mushya ugomba gusimbura Ralf Rangnick urimo gutoza iyi kipe by’agateganyo.

Ikipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Mikel Arteta ubu yo ifite akanyamuneza nyuma yo kwisasira ndetse ikandagaza ikipe ya Chelsea ku kibuga cyayo Stamford Bridge naho ikipe ya Manchester United yo iherutse gutsindwa yandagajwe n’ikipe ya Liverpool ibitego 4-0.

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta azaba ahanganye na Ralf Rangnick utoza Manchester United ku munsi w’ejo saa saba n’igice ku isaha y’i Kigali.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO