Menya ibyagufasha kwirinda uburwayi bw’umugongo

Indwara y’umugongo ni indwara irimo igaragara cyane mu bantu b’ingeri zose ariko cyane mu bantu bari hagati y’imyaka 30 na 60, babitewe n’impamvu zitandukanye nyamara muri izo inyinshi za kwirindwa.

Hari zimwe mu nama z’ingenzi zishobora kugufasha mu guhangana n’ubu burwayi bwibasiye abatari bake.

1. Gukora Imyitozo ngororamubiri

Gukora imyitozo ngororamubiri biri mu bintu bishobora kugufasha mu guhangana n’uburwayi bw’umugongo kuko ituma amagufa akomera ndetse umubiri ukanabasha gukora neza.

2. Irinde kwicara cyangwa guhagarara ndetse no kugenda nabi (kwicara cyangwa guhagarara hamwe umwanya muremure urenze isaha

Uburyo uhagararamo/wicaramo bigira ingaruka ku mugongo . Aha turavuga abantu bakunze kwicara umwanya munini barimo, abashoferi abamotari ndetse n’abantu bakora akazi kabasaba gukoresha mudasobwa umwanya munini.

Ni byiza ko wicara umugongo ufashe ku ntebe ndetse n’ibirenge bihagaze hasi neza utitendetse.

3. Irinde inkweto ndende

Inkweto ndende cyane izambarwa n’abagore /abakobwa ziri mu zibatera uburwayi bw’umugongo. Kuzirinda nabyo byagufasha kwirinda uburwayi bw’umugongo.

4. Irinde kugira ibiro byinshi bitajyanye n’uburebure bwawe

Burya kugira ibiro byinshi bitajyanye n’indeshyo yawe nabyo bishobora kuba intandaro yo kugira uburwayi bw’umugongo. Rero ni byiza ko igihe ibiro byaje bikabije wihutira kwitabira gahunda zo kugabanya ibiro

5. Irinde kunama inshuro nyinshi cyane

Igihe ukarabira muri dushe idafite amazi aturuka hejuru ni byiza ko ushaka ikintu uterekaho icyo wogeramo kugira ngo wirinde kunama wunamuka kenshi kuko nabyo bitera ubu burwayi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO