Menya impamvu Bruce Melodie yakoranye indirimbo n’umuhanzi Eddy Kenzo

Umuhanzi bruce Melodie ubu ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse yamaze gusohora amashusho y’Indirimbo Nyoola yakoranye na Eddy Kenzo ukomoka mu gihugu cy’U Bugande, Bruce Melodie yatangaje ko impamvu yahisemo umuhanzi Eddy Kenzo ari uko yakuze amukunda ndetse akaba amufatiraho ikitegererezo.

Bruce Melodie ibi yabihishuye ubwo yari yateguye ibirori byo kumurika iyi ndirimbo ku mugaragaro aho byari byitabiriwe n’inshuti ze magara ndetse n’umuhanzi Eddy Kenzo yari ahibereye.

Ibi birori byatangijwe n’igitaramo cya live uyu muhanzi yakoze mu rwego rwo gutaramira abamufashije mu muziki we.

Yakomeje kandi kuganiriza abakunzi be maze nyuma aboneraho kumurika indirimbo Nyoola yafatanyije na Eddy Kenzo.

Bruce Melodie mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yahamije ko kuva kera asanzwe ari umufana w’akadasohoka wa Eddy Kenzo.

Umuhanzi Eddy Kenzo nawe yashimangiye ko akunda bikomeye impano ya Bruce Melodie ndetse akomeza avuga ko yishimira kuba yamushyigikira muri gahunda ze z’umuziki.

Kuri ubu Bruce Melodie na Eddy Kenzo bahamyako bafitanye imishinga myinshi itandukanye gusa ngo banakomeje kwishimira umubano mwiza ukomeje kuba hagati y’U Rwanda na Uganda.

Nyoola by Bruce Melodie Ft Eddy Kenzo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO