Menya inzira n’ingorane ‘Producer’ anyuramo kugirango arangize indirimbo

Umuziki ni impano itangaje ituma abantu batandukana n’inyamaswa. Umuziki ukangura ibyiyumvo. Ushobora kuryohera amatwi, ugatinda kuva mu bwenge. Ikirenze byose, umuzika ushobora gushimisha Imana.

Umuziki ni ikintu kidasanzwe kandi gikenerwa ahantu henshi n’abantu batandukanye haba mu byiza no mubibi. Iyo havuzwe iby’umuzika wo mu bihe bya Bibiliya, abantu bahita bibuka Dawidi.

Umugabo wihariye wabayeho kera, ubu hakaba hashize imyaka irenga 3000. Kandi koko, ibyinshi mu byo tuzi ku birebana n’umuziki wo mu bihe bya Bibiliya, tubikesha inkuru ya Bibiliya ivuga ibya Dawidi, uhereye igihe yari umusore w’umushumba kugeza igihe yabereye umwami uyobora abantu neza.

Amateka y’uwo mugabo hari byinshi yatuma usobanukirwa k’umuziki, Urugero, dushobora kumenya ibikoresho by’umuzika byakoreshwaga icyo gihe, tukamenya n’ubwoko bw’indirimbo baririmbaga. Nanone dushobora kumenya uruhare umuziki wagize mu buzima bwa Dawidi, no mu ishyanga rya Isirayeli.

Reka tumenye urugendo binyuramo kugirango indirimbo isohoke

Iyo umuhanzi afite indirimbo yanditse araza akajya muri Studio noneho akaririmba Producer akagenda amucurangira ari gushaka Beat ijyanye nibyo ari kuririmba abisanisha na Melodie y’umuhanzi. ‘Arrangement na structure’ y’indirimbo.

Arranging yo ni uguhuza y’amajwi y’ibyo yaririmbye hamwe n’ibyo bacuranze muri iyo ndirimbo.

Tracking byo iba imaze kuba ya ndirimbo yuzuye nta kintu kiburamo.

Editing aba ari ugushyira buri kimwe ku murongo hakosorwa n’ibitagenze neza niba ari ahajya Autotune igakorwa ari nabyo bijya guhura na mixing kuko urebye aba ari bimwe.

Mastering ni ugusoza indirimbo igahabwa Quality zo kuba yakinnwa ikanumvikana neza nta bintu byo gusamira birimo.

Aya ni amanota akoreshwa n’aba producer mugihe bari gucuranga

Ni nayo ahanini yerekana ubuhanga bwa Producer kuko usanga hari benshi batajya bayibasha ugasanga bagiye kubikoresha ahandi… Urugero aha twavuga nka Producer Element ugezweho muri iyi minsi nk’ibi ntabyo azi gukora kuko indirimbo zose akoze azijyana ku bandi bakabimukorera.

AKAZI KA PRODUCER NI AKAHE?

Umuhanzi aricara akandika indirimbo cyangwa akayandikisha. Hari abatazi kwiyandikira indirimbo kandi ni benshi bakiyambaza ababizi.

Mu bazi kwiyandikira reka dufate urugero rwa Niyo Bosco.

Turi muri 2021, Niyo Bosco yanditse indirimbo ayise ‘Piya Puresha.’

Arangije ayishyiriye Producer Santana ngo ayumve, yumve ko hari ukuntu yayishakira icyo bita beat.

Producer Santana azafasha Niyo Bosco gushaka beat bitewe n’uko azaririmba, hanyuma Santana agacuranga akurikije melodie ya Bosco.

Beat ni cya kintu mwumva kiba kidunda. Ntabwo ashyiramo icyo abonye cyose n’aho abonye hose, ahubwo yumva aho bikwiye ko kijya akakihashyira.

Ibi nibyo bita kujyanisha beat na melodie y’umuhanzi. Melodie ni imiririmbire y’umuntu.
Melody akenshi iba yanditse ku manota abanyamuzika bita solfège.

Nyuma yo gukora ibi (ibyo bita Songwriting), hakurikiraho igice bita Tracking.
Icyo gihe indirimbo iba yuzuye. Niko twabyita.

Nyuma hakurikiraho icyo bita Editing. Aha Producer ashyira ibintu byose ku murongo, akumva niba bifite umujyo umwe, niba nta hantu hari za nyiramubande, ibintu bikorora, ibijwigira, ibirandaga n’ibindi byose bidasobanutse akabikuramo.

Editing igendana na Mixing kugira ngo ibitarimo neza bivanwemo hashyirwe(mix) ibindi bituma indirimbo iba ukuri.

Nyuma haza ikiciro cya nyuma kitwa Mastering. Ni ikiciro cyo kunononsora buri kantu k’uburyo indirimbo iba ishobora gukinwa nta kibazo.

Mastering rero niyo yerekana Producer w’umuhanga kuko abenshi irabananira bakitabaza inshuti zabo.

Ni nayo ahanini yerekana ubuhanga bwa Producer kuko usanga hari benshi batajya bayibasha ugasanga bagiye kubikoresha ahandi.

Urugero aha twavuga ni Producer Element. N’ubwo ariwe wakoze indirimbo zikunzwe muri iyi minsi zirimo iza Bruce Melodie, iza Meddy, The Ben, Danny Vumbi n’abandi ariko ntabwo ari we wikorera Mastering ahubwo ajya gukoresha kwa Bob Pro.

Mu gutunganya izo ndirimbo hari Programe bakoresha (Software). Abo mu Rwanda usanga bakoresha cyane iyitwa Logic Pro na FL Studio, gusa hari n’izindi zitwa "Ableton Live, Propellerhead Reason, Apple Garageband, Steinberg Cubase, PreSonus Studio, Studio one n’izindi.

Mu Rwanda aba Producers benshi bakoresha Logic Pro

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO