Sobanukirwa n’amwe mu magambo azimije ’Slangs’ agezweho mu rubyiruko

Uko ibihe bisimburana hagenda haduka amagambo azimije (slangs)akoreshwa cyane mu rubyiruko aho bashobora no kuganira imbere y’abakuze ntihagire utoramo ijambo na rimwe kandi barigukoresha ururimi rw’ikinyarwanda.

Aya magambo mashya agenda yumvikana mu rubyiruko akenshi yakunzwe kurangwa n’ abahanzi bakora injyana ya Hip Hop. Bayifashisha mu rwego rwo kuzimiza abantu bakuru kugira ngo ibyo bavuga bimenyekane mu rubyiruko gusa.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amwe mu magambo ari gukoreshwa cyane muri bibihe n’ubusobanuro bwayo.

Nta gikwe: Iri riza imbere mu magambo akoreshwa cyane hirya no hino mu Rwanda, by’umwihariko abasobanuzi ba filime, bivugwa ko iyi mvugo yadutse bitewe n’umwaduko w’icyorezo cya corona virus cyatumye habaho ingamba zitandukanye harimo no kuba hari igihe kigera ubukwe bukaba butemerewe gukorwa bitewe n’umubare w’abarwayi uba wiyongereye, bityo rero iyi mvugo ya anta gikwe igakoreshwa mu rubwo buryo.

Nta myaka ijana: Iyi nayo iri mu mvugo ikoreshwa cyane n’urubyiruko, bakaba bayikoresha mu buryo bwo kurya iraha ntacyo bitayeho mbese bakabaho nkabazapfa ejo bavugako nta myaka ijana bazageza, babitsindagiye aho umugabo wa Queen Elisabeth (Prince Phillip) yitabye imana ku myaka 99.

Kurya abana : Iri jambo rikoreshwa mu buryo bubiri kandi butandukanye. Uburyo bwa mbere ni ukuvuga gukora imibonano mpuzabitsinda n’uwo mukundana ariko mu buryo butemewe n’amategeko naho uburyo bwa kabiri ni ukuvuga kwemeza abantu, kumenyekana bidasanzwe.

Kurya akantu: iri jambo barikoresha bashaka kuvuga gukora imibonano mpuzabitsina (gusambana).
Gutigita: Iri jambo barikoresha bashaka kuvuga gukora cyane, ugahangana nibizazane ako ugakomeza ukora iyo bwabaga nta gucika intege.

Kigali we share: Ni imvugo ikunda gukoreshwa mu rubyiruko aho baba bashaka kuvugako I Kigali abahungu n’abakobwa basangira abakunzi , bakabihamiriza bongeraho ko n’abakobwa bakoze ubukwe baba barabukoze n’abahungu babo.

Lenge, kanuni n’injuga: Izi mvugo uko ari eshatu zisobanuye ikintu kimwe aho bisobanuye kubwira umuntu amagambo atari ukuri hari icyo umushakaho, mbese ugamije kumureshya reshya.

Icyana, igitoso, icyuki: Aya magambo akoreshwa, aho baba bashaka kuvuga umukobwa mwiza.

Kunsutsu: Iri jambo ryo barikoresha bashaka kuvuga igitsina gusa hari nabarikoresha bavuga gukora imibonano mpuzabitsina.

Kurya boyilo cyangwa kumanuka kizimbamwe: Ibi bisobanura gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye iyi mvugo yanifashishijwe mu ndirimbo ya Mico The Best yitwa amabiya.

Kuyoka: Iri jambo twarigereranya no gusobanukirwa cyangwa kubona. Iyo umusore abwiye mugenzi we ati ‘Man, urayoka’ aba ashatse kumubaza niba yasobanukiwe ibyo barimo.

Aya siyo magambo azimije yonyine akoreshwa n’urubyiruko rw’ubu hari nandi agiye atandukanye tuzajya tujyenda tuyabajyezaho, ubu noneho umuntu avuze rimwe muraya twakubwiye hejuru wabasha gusobanukirwa nibyo avuga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO