Messi agiye kongera guhangana na Cristiano Ronaldo nyuma y’igihe kinini

Kugeza ubu abakinnyi babiri kandi bakomeye aribo Lionel Messi w’imyaka 35 y’amavuko ndetse na Cristiano ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko bagiye kongera guhangana mu kibuga ubwo ikipe ya Paris Saint Germain izaba ihanganye bikomeye n’amakipe abiri arimo na Al Nassr ya kizigenza Cristiano Ronaldo.
Kuwa 19 Mutarama 2023 amakipe abiri yo muri Saudi arabia agomba guhatana n’ikipe ya Paris Saint Germain mu mikino ya gicuti aho bivugwa ko kugirango iyi mikino ibe ngo byasabye gutanga amafaranga y’umurengera kugirango Lionel Messi abyemere.
Paris Saint Germain igomba gukina na Al Hilal ndetse nayo akaba ari indi kipe ikomeye cyane mu gihugu cya Arabia Saudite icyakora umukino benshi bazaba bahanze amaso ni umukino uzahuza Al Nasrr ya Ronaldo dore ko bizamuha amahirwe yo kongera guhangana na Lionel Messi.
Biravugwa ko ronaldo azaba ari Kapiteni w’ikipe ya Al Nasrr ubwo bazaba bahanganye na Paris Saint Germain.