Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Kabuhariwe Lionel Messi ukomoka muri Argentine kuri ubu haravugwa inkuru ibabaje ko uyu mugabo yamaze kugira ikibazo cy’imvune kandi igikombe cy’Isi kibura iminsi mike cyane ngo gitangire dore ko aricyo cya nyuma azaba akinnye.
Uyu mugabo ufatiye runini ikipe ya Paris Saint Germain hamwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine kuri ubu byatangajwe ko yagize ikibazo cy’imvune aho biteganyijwe ko atarakina umukino wa shampiyona ikipe ye igomba gukina.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bitezweho gutanga imbaraga ze zose agafasha ikipe ya Argentine kwitwara neza mu gikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar dore ko yatangaje ko aricyo cya nyuma agiye gukina.
Ikipe ya Paris Saint-Germain yatangaje ko uyu mukinnyi ashobora kongera gukandagira mu kibuga mu cyumweru gitaha.
Ikintu gikomeye Lionel Messi amaze gukorera igihugu cye muri ruhago ni ugutwara igikombe cya Copa America mu mwaka wa 2021,icyakora uyu mukinnyi ntabwo yari yashobora guhesha igihugu cye igikombe cy’Isi nubwo bwose bageze ku mukino wa nyuma mu mwaka wa 2014 bagatsindwa n’ikipe y’igihugu y’Ubudage.
Lionel Messi imvune zatangiye kumwokama ndetse ibi bibaye igikombe cy’Isi keregereje kuburyo abenshi byatangiye kubatera inkeke n’igishyika gikomeye.