Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Kugeza ubu rurangiranwa Lionel Messi nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi hakomeje kuvugwa amakuru ajyanye n’amasezerano ye mashya mu ikipe ya Paris Saint Germain ndetse byavuzwe ko ikipe ya Al Hilal ihangana cyane na Al Nassr ya Cristiano Ronaldo ndetse ngo iyi kipe yakwemera kurekura miliyoni 245 z’amapawundi buri mwaka nkuko amakuru avuga kuri uyu mugabo.
Kugeza ubu aya makuru arimo kuvugwa mu gihe Cristiano Ronaldo wahanganye igihe kinini na Messi byarangiye yerekeje muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Nasrr aho kuri ubu azajya ahembwa agera kuri Miliyoni 200 z’ama Pound.
Magingo aya Messi aramutse yemeye uyu mushahara yahitra arusha Ronaldo ndetse igishimishije ni uko baba bagiye guhangana muri shampiyona ya Saudi Arabia.
Kugeza ubu Ronaldo niwe mukinnyi ukina ruhago uhembwa amafaranga menshi ku Isi gusa nanone Messi yemeye kwerekeza muri Al Hillal yahita yandika andi mateka adasanzwe.
Nkuko Mundo Deportivo ibivuga, Messi ashobora guhabwa aya mahirwe yo kurusha Ronaldo umushahara mu mezi make ari imbere icyakora abahanga bavuga ko bigoye ko uyu munya Argentine yemera aya masezerano dore ko bivugwa ko yemeye gukina i Burayi indi myaka 2 niri imbere.