Messi yemeje ko igikombe cy’Isi agiye gukina ari icya nyuma

Kabuhariwe Lionel Messi yamaze kwerura avuga ko nyuma y’iki gikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar ngo aricyo cya nyuma agiye gukina.

Lionel Messi w’imyaka 35 y’amavuko yamaze gutangaza ko nta kindi gikombe cy’Isi azakina nyuma y’uko habura iminsi 50 ngo hatangire igikombe cy’Isi kigomba kubera muri Qatar.

Messi yavuze ko abyiyumvamo ko igikombe cy’Isi agiye gukina ari icya nyuma bijjyanye n’imyaka ye.

Mu magambo ye Messi yagize ati: "Mu byukuri iki ni cyo gikombe cya nyuma cy’Isi ngiye gukina. Ndimo ndabarira iminsi ku ntoki, imikino y’igikombe cy’Isi ni imwe mu mikino ishimisha ariko nanone iteye ubwoba".

"Mu mikino y’igikombe cy’Isi buri kimwe kiba gishoboka, buri mukino uba ukomeye, ndetse akenshi abahabwaga amahirwe usanga batashye nabi. Sinzi niba kuri iyi nshuro duhabwa amahirwe, ariko kubera amateka Argentina ihora ari umukandida."

Kugeza ubu Messi afite imyaka 35 y’amavuko ndetse mu mwaka wa 2026 ubwo ikindi gikombe giteganyijwe kuba Lionel Messi azaba afite imyaka 39 y’amavuko ndetse bamwe baboneyeho guhamya ko imyaka ye izaba ari myinshi cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO