Met gala 2022: I New York ibyamamare mu mideli ku isi byahanyuranye umucyo(AMAFOTO)

Met gala ni rimwe mu imurika rikomeye ry’imideli ku isi, ndetse ibyamamare bikomeye ku isi byatambutse kuri red carpet mu mideli ihambaye kandi itangaje.

Abaje bose muri iki gikorwa basabwe kwambara imyambaro isa niyaranze iterambere ry’inganda n’ubukungu muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuva mu kinyejana cya 19.

Riz ahmed uri ibumoso yaje yambaye nk’umuhinzi w’umukungu mu rwego rwo guha agaciro abakozi b’abimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umuririmbyikazi Lizo we yashimishije imbaga nyamwinshi ubwo yatambukaga imbere y’abantu mu buryo gakondo avuza umwirongi.

Kim Kardashian (ibumoso)na Pete Davidson, Kim Kardashian yari yambaye ikanzu ndende isa n’iyi cyamamare cya cyera Marilyn Monroe dore ko yambaye iyi kanzu mu mwaka 1962 mu birori byo kuririmbira perezida John F Kennedy ku isabukuru ye y’amavuko.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye aho hitabiriye abantu bagera kuri 400, mu nyubako ya Metropolitan Museum of Art iherereye muri New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu batumiwe kandi harimo uwahoze ahatanira kuba perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika ariwe Hillary Clinton.

ndetse uyu yatangaje ko ari ubwa mbere yitabiriye ibi birori guhera mu myaka 20 ishize kugirango yishimire imideli ya Amerika.






Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO