Mexico:Burya gusara si ukwiruka umuyobozi ukomeye yashyingiranwe n’inyamanswa (AMAFOTO)

Ntibisanzwe aho mu gihugu cya Mexico umwe mu bategetsi mu mujyi muto w’iki gihugu yafashe umwanzuro agashakana n’inyamanswa ifite ishusho nk’iy’igona, ndedtse ibi byari ibirori by’akataraboneka byacuranzwemo umuziki gakondo ndetse n’abitabiriye ubukwe basaba uyu mukwe gusoma iyi nyamaswa.

Ubusanzwe uyu mugabo wakoze ubwo bukwe ni umutegetsi mu mujyi muto wa San Pedro Huamelula.

Uyu mutegetsi witwa Victor Hugo Sosa, yahawe ikifuzo gikomeye ko yasoma iyi nyamanswa bityo agahamya urukundo ayikunda maze nawe arabikora.

Ubu bukwe bwe bwabaye ku wa kane w’icyumweru gishize ,nsetse gusoma iyi nyamswa n’amashusho y’ubukwe bwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo byarangiye asomye iki gikururanda kimaze imyaka 7 kivutse ku munwa nubwo nubwo umunwa wacyo wari uziritse kugirango kitamurya.

Gahunda y’aho umuntu n’inyamanswa bashobora gushyingiranwa ntabwo ari iby’ubu kuko byatangiye mu binyejana byashize mbere gato y’uko Espagne itegeka muri aka gace.

Uyu mutegetsi bwana Sosa yagize ati:" Turasaba ijuru imvura ihagije, ibiryo bihagije, no kugira amafi menshi mu ruzi. " .

Nk’uko Reuters ibitangaza, uyu muhango wabayemo kwambika iyi nyamanswa umwambaro w’ubukwe (agatimba)wongeyeho indi mikufi y’amabara.

Iki giikururanda gisanzwe cyitwa igikomangomakazi gito,gifatwa nk’ikigirwamana gihagarariye nyina w’isi, kandi ubukwe bwacyo n’uyu mutegetsi bugereranywa nko guhuza abantu n’imana.

Uwagize uruhare mu itegurwa ry’ubu bukwe witwa Elia Edith Aguilar,yabwiye Reuters ati: “Byanteye umunezero mwinshi kandi bintera ishema n’aho nkomoka. Ni umuco mwiza cyane. ”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO