Mexico:Gusara si ukwiruka umugore yerekanye amabere ye muri Stade ubwo yishimiraga igitego cyabonetse mu minota ya nyuma

Umugore ukomoka mu guhugu cya Mexico witwa Carla Garza yateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwishimira igitego agashyira hanze amabere ye kubera gusagwa n’ibyishimo ubwo ikipe ye yatsindaga igitego mu minota ya nyuma y’umukino.
Uyu mugore yaciye ibintu ndetse abenshi bakomeza gutangazwa nawe ubwo yishimiraga igitego ikipe ya Tigres UANL yatsindaga Pachua mu mukino wabaye kuwa gatanu w’iki cyumweru.
Umukinnyi wa Tigres UANL witwa Andre-Pierre Gignac yatsinze penaliti yatanze intsinzi ku ikipe ye muri shampiyona maze bituma uyu mugore aca ibintu muri stade yikuramo umupira amabere ajya hanze.
Uyu mugore bivugwa ko yari yakomeje gutegereza igitego cya penaliti maze yinjiye bituma uyu mugore asagwa n’ibyishimo akuramo umupira.
Ubwo uyu mugore yashyiraga hanze amabere ye abandi bafana bahise bihutira kwifotozanya nawe.