Mezut Ozil ntabwo yishimiye ikipe arimo ya Fenerbache

Mezut Ozil wahoze akina hagati mu ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza biravugwa ko atishimiye ikipe Fenerbache yo mu gihugu cya Turukiya agiye kumaramo amezi umunani gusa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 yageze I Istanbul ku buntu nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe y’Arsenal icyo gihe nabwo Arsenal yamuhaga andi masezerano y’amezi atandatu ariko arayanga ahitamo kwigira mu ikipe ashaka.

Nkuko ikinyamakuru Diario AS kibitangaza uyu musore yafashe icyemezo cyo kugenda nyuma y’uko yari ameze kwemeranya n’ikipe ya Fenerbache kuzayikinira imyaka itatu.

Iki kinyamakuru kivuga ko kuva uyu Ozil yagera muri Fenerbache imwe mu makipe akomeye muri Turikiya batigeze bamwereka urukundo na ruke bigatuma akomeza kugenda acika intege.

Mezut Ozil kuva yagera muri Fenerbache mu kwezi kwa mbere uyu mwaka amaze gukina imikino 10 nyuma yo kuvunika mw’ivi kugeza ntawundi mukino arongera gukina.

Ikindi kiri mu bituma Ozil atishimira iyo kipe ni uko n’umutoza wayo Vitor Pereira atakimugirira icyizere ahubwo asigaye ahitamo kumwicaza agakinisha Muhannet Gumuskaya w’imyaka 20.


Mesut Ozil ntabwo yishimiye ikipe ya Fenerbache

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO