Michael Jordan uzwi muri ‘Black Panther’ yabaye umugabo wa 2020 mu gukurura abagore

Umukinnyi wa filime uzwi ku mazina ya Michael Bakari Jordan yatoranyijwe nk’umugabo ukurura abagore cyane kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2020.

Uyu mugabo w’imyaka 33 yatangajwe nk’ukurura abagore kurusha abandi ku Isi nk’uko bisanzwe bikorwa n’ikinyamakuru cya People.

Yatowe asimbuye umuhanzi John Legend waherukaga kwegukana iki gihembo. Akimara gutangazwa yavuze ko yishimiye uyu mwanya yahawe.

Michael Jordan ni icyamamare muri sinema y’Isi byumwihariko muri Hollywood, yatangiye uyu mwuga akiri umwana ubwo yakinaga muri filime yitwa ‘All my children.’

Uretse iyo yagiye agaragaraga mu zindi zakunzwe cyane harimo nka ‘Creed rimwe ndetse n’igice cya kabiri’ aho aba ari umunyeshuri wa Sylvester Stallone uzwi nka Rambo.

Muri 2018 yagaragaye muri filime yakunzwe cyane yitwa ‘Black Panther’ yo yakinnyemo afite izina rya Erik Killmonger.

Izindi filime agaragaramo ni nka “Just mercy, Fantastic four, the wire, The Assistants” n’izindi.


Michael Jordan azwi cyane muri filime ya Black Panther


Uyu mwanya yawugiyeho asimbuye umuhanzi John Legend

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO