Michael Olise yatsinze igitego kidasanzwe maze ariza bikomeye abakunzi ba Manchester United

Ikipe ya Manchester United ntabwo yaraye ibashije kwikura mu nzara z’ikipe ya Crystal Palace nyuma yo guhagamwa n’ikipe ya Crystal palace maze amakipe yombi agwa miswi banganya igitego 1-1.

Ikipe ya Manchester United yatangiye ikina neza ndetse iza no kubasha kubona igitego mu gice cya Mbere aho iyi kipe yatsindiwe na kapiteni wayo Bruno Fernandes ndetse bituma abakunzi b’iyi kipe batangira kumwenyura.

Abasore ba Erik Ten Haag bafunguye amazamu ku munota wa 43 w’umukino ubwo barimo gukinira ku kibuga cya Crystal palace Selhurst Park ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Iki gihe kapiteni Bruno Fernandes niwe wabashije gufungura aya mazamu ndetse atanga umutuzo ku bakunzi ba United gusa ntabwo iyi kipe yabashije kugumana ibyo byishimo ariko Olise w’imyaka 21 y’amavuko yaje kwishura iki gitego ku munota wa Mbere muri itanu yari yongeweho kugirango umukino uhumuze.

Ikipe ya United yari yafashe umwanya wa kabiri ubwo yari igifite igitego 1-0 gusa byarangiye isubiye ku mwanya wa gatatu nyuma yo kwishyurwa kuko kuri ubu iyi kipe irimo kunganya na Man City amanota 39.

Kuri ubu ikipe ya United igomba kongera guhangana kuri iki cyumweru aho igomba gukina n’ikipe ya Arsenal kuri ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza Premier League aho iyi kipe ihagaze neza bijyanye n’amanota ifite.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO