Mico The Best araganira n’umuyobozi ukuriye urugaga rwo kurwanya igituntu ku Isi

Umuhanzi Nyarwanda Turatsinze Prosper, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mico The Best, wahagurukiye kurwanya indwara y’igituntu, uyu munsi araza kuganira n’umuyobozi mukuru w’urugaga rwo kurwanya igituntu ku Isi witwa Dr Lucica Ditiu ukomoka muri Romania.

Iki kiganiro baza gukorana kiraba imbona nkubone kuri facebook page yitwa “stop TB facebook page” mubyo baza kwibandaho ni ku ndwara ya Covid-19 aho ihurira n’igituntu dore ko zose usanga zihuje ibimenyetso.

Mico The Best aganira na Genesisbizz yavuze ko bamutoranyije muri iki kiganiro kuko ariwe uhagarariye ibikorwa byo kurwanya igituntu mu Rwanda mu buryo bwo ku byamamaza dore ko aherutse no gukora ubukangurambaga yise ‘Friend to Friend Campaign’.

Ati “Turaza kwibanda ku ndwara ya Covid-19 aho ihurira n’igituntu dore ko zombie zihuje ibimenyetso abantu bashobora kuzitiranya, haraza kuzamo agace ko kuvuga uko abantu bakirwaye babyitwayemo muri ibi bihe ndetse n’ingorane bagiye bahura nazo tubasibanurira n’imiterere ya buri burwayi.”

Iki kiganiro kiraza gutangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba kinyure ku rukuta rwa facebook rwotwa ‘Stop tb facebook page’.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO