Mico The Best mu ndirimbo "Millionaire" yahishuye uko yakuranye inzozi zo gukira

Umuhanzi Mico The Best ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music nyuma y’igihe gito atagaragara cyane kubera impamvu zo kwita ku muryango yashyize hanze indirimbo Millionaire. Muri iyi ndirimbo avuga uburyo yakuranye inzozi zo kuzaba umuherwe mu buzima bwe .
Milionnaire ni indirimbo ivuga ku buzima buri muntu wese ku isi abamo aho aba aharanira kubaho mu buzima bwiza ndetse yifuza no gukira n’ubwo inzira benshi banyuramo ziba zitaboroheye.
Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo uyu muhanzi agira ati “ibi nabitangiye intiti zinseka ariko ndavuga nti nzabikomeza igishaka kizabe."
Akomeza avuga ati “Kora reka umuteto dore iyi si iradutega imitego”
Muri iyi ndirimbo kandi humvikanamo igitero uyu muhanzi ashimira mubyara we witwa Rose, wamufashije cyane ubwo yajyaga kwiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye maze kubera ibihe barimo bitoroshye we akamuha matela yararagaho aba ariyo ajyana ku ishuri.
Mico yatangarije Genesisbizz ko kubishyira muri iyi ndirimbo byari mu rwego rwo kumushimira cyane kuko batanakibonana kuko uyu mubyeyi ubu aba mu mahanga.
Uyu muhanzi yavuze ko muri iyi ndirimbo yageragezaga kumvikanisha ibyishimo aterwa no kuba umuziki ari wo watumye akabya inzozi ze yakuze yifuza kugeza aho ari ubu .
Indirimbo Millionaire yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element afatanyije na Bob Pro naho amashusho akorwa na Fayzo Pro ndetse na Chriss Eazy na 2Saint.
Reba Millionaire ya Mico The Best hano.