Mico The Best yasubitse ibitaramo byo kurwanya igituntu

  • by
  • 12/03/2020 saa 09:09

Umuhanzi Mico The Best yari yarateguye ibitaramo bizenguruka igihugu hagamijwe kurwanya indwara y’igituntu, kubera icyorezo cyugarije Isi cya Coronavirus byatumye uyu muhanzi asubika ibi bitaramo.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Mico The Best yari butangire ibitaramo bizenguruka u Rwanda byo kurwanya igituntu no gushishikariza abaturage ku kirinda.

Mico The Best ufashwa na Label ya KIKAC music nibo batangaje ko uyu muhanzi atagikoze ibyo bitaramo byari kubanziriza mu karere ka Nyagatare.

Uhujimfura Claude uhagarariye KIKAC yabwiye Genesisbizz ko ubu icyo bagiye gukora ari ukwifatanya n’abandi bagakangurira abantu kwirinda Coronavirus yahangayikishije benshi.

Ati “ Ibitaramo byacu byo kurwanya igituntu twabisubitse kubera Coronavirus, ubu ni ugufatanya n’abandi tugashishikariza abantu kwirinda. Tuzajya tubikora mu buryo bwa online cyangwa tujye mu itangazamakuru gutanga ubutumwa.”

Avuga ko ibyo bitaramo basubitse bizakorwa ari uko iyi ndwara yabonewe umuti cyangwa itagihangayikishije Isi.

Ibitaramo bya mbere byari byarabaye basigaje ahantu hake harimo “Nyagatare, Rwamagana, Rubavu, Musanze na Huye.”

Tariki 23 Mutarama 2020, nibwo Mico yamuritse ku mugaragaro gahunda yo kurwanya igituntu yiswe ‘Friend to Friend Campaign’, urwo rugamba akaba arufatanyije n’inzu imufasha gutunganya umuziki we ya KIKAC hamwe n’ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa.

Mico avuga ko igitekerezo cyo kurwanya iyo ndwara yagikuye mu nama yitabiriye ikivugaho, kuko yasanze hari abantu benshi batazi ibyayo, yiyemeza gukangurira abantu kuyirinda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ritangaza ko ku isi abantu barwara igituntu gisanzwe buri mwaka ari 132/100,000 na ho 6.4/100,000 bakarwara igituntu cy’igikatu.


Mico yari yarateguye iki gikorwa ngo kuko yasanze abantu benshi batazi iby’igituntu


Bruce Melodie na Danny Vumbi nabo bari bifatanyije na Mico muri ubwo bukangurambaga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO