Mico The Best na Riderman bazataramira abantu ku munsi wo kurwanya igituntu

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’igituntu umuhanzi Mico The Best yateguye igitaramo afatanyije n’umuraperi Rideram aho azatambutsa n’ubutumwa bukangurira abantu kwirinda iyo ndwara.

Icyo gitaramo cya Mico The Best biteganyijwe ko kizaba ku munsi wo kuwa gatatu taliki ya 24 Werurwe 2021 guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Uyu musore mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu yise ‘Friend to Friend Social Media’ akangurira abantu kwipimisha iyi ndwara no gufata imiti.

Ubwo bukangurambaga Mico The Best yabutangije ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC aho biyemeje kuzazenguruka igihugu cyose binyuze mu bitaramo bagakangurira Abanyarwanda kwipimisha igituntu.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa GENESISBIZZ Mico The Best yamutangarije ko icyo gitaramo azagikora kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 yifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, akaba muri icyo gitaramo azafatanya na Riderman aho bazahita banashyira hanze indirimbo nshya bakoranye bise Ubunyunyusi.

Icyo gitaramo kizayoborwa n’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anitha Pendo.

Insanganyamatsiko y’icyo gitaramo iragira iti "isuzumishe igituntu hakiri kare kuko kiravurwa kigakira."

Iki gitaramo kizanyura ku mbuga nkoranyambaga za Mico The Best harimo You tube hamwe na Instagram ye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO