Mico The Best yasohoye indirimbo Amabiya iburira abantu kugabanya inzoga

Mico The Best ubarizwa muri Kikac Music ahuriyemo na mugenzi we Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Amabiya“ iburira abakaunzi b’agasembuye kukagabanya kuko gatera ibibazo mu mubiri iyo kabaye kenshi.

Uyu muhanzi ukora injyana Nyafurika ya Afro Beat, nkuko yaramaze iminsi atanga integuza ku bakunzi be yashize atanga ibyo yarari kubategurira mu ndirimbo asohoye avuga ko ije mu gihe cyiza cy’Impeshyi akaba yizerako abafana biwe bazayikunda nkuko bakunze izabanje.

Mico The Best warumaze amezi abiri adasohora indirimbo ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘AMABIYA’ yari yarabanje kuvugisha benshi kubera uburyo uyu muhanzi amaze kumenyerwaho kugira indirimbo zifite amagambo azimiza cyane.

Mu kiganiro na Genesibizz/Tv Mico the Best yadutangarije ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka gutanga ubutumwa ku bantu bose bakuda gufata agasembuye kugira bagabanye bitewe n’ingaruka kagira zo gukoresha umuntu ibintu bibi atabiteguye.

Abajijwe niba koko iyi ndirimbo atarazimije ngo aririmbe bimwe abantu bakunda kumushinja ko aririmba ibishengu aseka cyane Ati“Abantu rero bagira uko bakira ibintu mu buryo butandukanye , njye ninjye wayiyandikiye nshaka gutanga ubutumwa gusa nta kindi nashatse kuvuga rwose."

Muri iyi ndirimbo hari igitero aririmba agira ati “Avuga ukuntu atamazwa n’inzoga kuko aba yashutswe n’umukobwa wamuhaye inzoga bikaza kurangira ataye ubwenge. Ati ‘’Abana bakunda amabiya ese mwagabanyije…."

Indirimbo Amabiya yanditswe na Mico The Best, amajwi akorwa na Producer Madebeat naho amashusho atunganywa n’abasore babiri bamaze kumenyekana mu gukora amashusho aribo Fayzo Pro na Eazy Cut.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO