Migambi Nyawe Bucura bwa ’Mukeshabatware’ yasohoye indirimbo igize Album ye y’indirimbo 50

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Migambi Gilbert uzwi kandi nka Migambi Nyawe, yatangiye gupfundura agaseke k’umuzingo (Album) y’indirimbo 50 zishushanya urugendo ruvuguruye rw’umugenzi ugana mu Ijuru.

Ku wa 01 Ukwakira 2014, ni bwo Migambi umunyamakuru wa Magic Fm akaba umuhererezi wa Mukeshabatware Dismas, yatangiye gutegura iyi Album. Ubu imyaka yari ibaye itandatu ayitegura, uyu munsi ku wa 01 Ukwakira 2020 nibwo yasohoye indirimbo ya mbere iriho yise ‘Wisigara’.

Ni Album yahaye umwanya! Yayikozeho mu buryo bw’amajwi, yiyandikira buri ndirimbo iyigize, ayungurura amajwi n’ibindi byakomeje iyi Album y’indirimbo zihimbaza Imana.

‘Inyanja’ izumvikanaho indirimbo ze bwite, n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye bazamenyekana mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na GENESISTV yavuze ko indirimbo ziri kuri iyi Album, ari ubutumwa Imana yanyujije muri we bureba abagenzi bagana ijuru. Avuga ko igizwe n’ibihangano by’umwuka bikumbuza abazabyumva ijuru ndetse no kureka ibyaha ‘bagahindukirira Uwiteka’.

Uyu muhanzi avuga ko imyaka itandatu ishize ategura iyi Album, imuha icyizere ko abanyarwanda bazakira neza ubutumwa bukubiyemo kandi bukagira umumaro uhambaye muri bo mu gihe cyabwo ‘buhindure benshi kandi bukangure n’abaguye.

Migambi ati “Imyaka 6 nkora iyi Album bisobanuye byinshi kuri njye ariko ikigenzi n’uko ari igisobanuro cy’umukozi ugandukiye Sebuja. Kandi ikaba urugero rwiza rwo kumvira Nyir’umurimo, ukagenda uko imbaraga zawe zingana kuko atari ku bwacu gushobora n’ubwo ari twe tugambirira.”

Akomeza ati “Naho icyo nyitezeho, icyo cyo ni umurimo wa Data kuko ari we ureba ahazaza, gusa njye nakifuje ko uzayitega ugutwi atakinangira umutima we kuko ni njye na we Imana ishaka. Mbega byiza twese duhuriye mu ijuru! Isobanuye umubano wanjye udakuka n’Imana, isobanuye kwihangana no kumvira, buri kimwe cyose mu gihe cyacyo.”

Iyi Album ‘Inyanja’ izaba igizwe na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise ‘Inyanja I (Uwiteka Abyemeye), ‘Inyanja II’, Inyanja III’, ‘Inyanja IV’ na ‘Inyanja V’. Ikubiyeho indirimbo ziri mu njyana nyinshi Pop, Afro beat, R&B, Slow, Soul, Hip Hop, Gakondo, Zouk, Kizomba n’izindi.

Migambi yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa ‘Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe muri Radio za Gikirisitu zirayicuranga.

Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, kuri Se Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico ndetse no kwamamaza.

Mukeshabatware n’muhungu we

REBA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA MIGAMBI

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO