Miggy yahishuye igihe azasezerera mu Mavubi

Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mugiraneza Jean Baptiste Migi yatangaje ko agiye gusezera mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, bitewe no kuba atakibona umwanya wo gukina.

Mu kiganiro yagiranye na Flash Fm, uyu mugabo usanzwe abarizwa mu ikipe ya KMC Fc yo muri Tanzania, yavuze ko azasezera gukina mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2020.

Yagize ati: “Ndi gutekereza gusezera mu ikipe y’igihugu, ndi kubitekerezaho rwose bitarenze ukwezi kwa cumi nzaba nanditse ibaruwa nsezera mu ikipe y’igihugu. Mu byukuri rwose ikipe y’igihugu ndayisezereramo rwose ntabwo nagizemo amahirwe.”

Miggy yari umukinnyi wa KMC Fc yo muri Tanzania aho yayigezemo amaze gusezererwa na APR Fc umwaka ushize. Kuri ubu yasoje amasezerano n’iyi kipe. Mu mpera z’ukwezi kwa 7 yari yasabwe n’iyi kipe kongera amasezerano gusa ababwira ko azabasubiza.

Uyu musore yanyuze mu makipe atandukanye arimo Azam FC yo muri Tanzania aho yahavuye yerekeza muri Gor mahia naho ahava agaruka mu Rwanda aza gusezererwa n’abandi bakinnyi 15 APR Fc yasezereye umwaka ushize ndetse ahita yerekeza muri KMC yo muri Tanzania amazemo umwaka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO