Migi wasoje amasezerano muri KMC, arifuzwa n’amakipe akomeye muri Tanzania

Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwitwa Migi, wahoze ari umukinnyi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yahawe imbanziriza masezerano mu ikipe ya kiniraga ya KMC yo muri Tanzania ariko ahishura ko hari n’andi makipe ari kumwifuza.

Ikipe ya KMC isanzwe ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona ya Tanzania, mu mwaka ushize w’imikino yarangije iri kumwanya wa 13 n’amanota 46 irushwa na Simba Sport Club yatwaye shampiyona amanota 20. Migi yari kapiteni wungirije w’iyi kipe.

Aganira na TimesSports, Migi yavuze ko yahawe ubusabe na KMC bwo kongera amasezerano, ndetse ko banamuhaye imbanziriza-masezerano ngo ayinyuzemo amaso.

Ati: “Ibiganiro byo kongera amasezerano byaratangiye kandi bimeze neza, mfite imbanziriza-masezerano icyo nshigaje gukora nukuyinyuzamo amaso ubundi nkaha igisubizo ikipe.”

Mugiraneza Migi yahishuye ko kandi hari andi makipe yo muri Tanzania yafashe imyanya ine ya mbere ku rutonde rwa shampiyona amwifuza gusa avuga ko ari mu biganiro n’ikipe imwe muri izo.

Yagize ati: “Naryohewe nuko nitwaye mu mwaka w’imikino wa mbere muri KMC, by’umwihariko kuko bahise bampa inshingano zo kuba kapiteni wungirije, gusa nasoje amasezerano nabo undi wese waza twavugana.

Migi yatangiye gukina mu buryo bw’uwabigize umwuga mu ikipe ya Kiyovu Sport mbere yuko yerekeza mu ikipe ya APR Fc mu 2007.

Uyu musore yanyuze mu makipe atandukanye arimo Azam FC yo muri Tanzania aho yahavuye yerekeza muri Gor mahia naho ahava agaruka mu Rwanda aza gusezererwa n’abandi bakinnyi 15 APR Fc yasezereye umwaka ushize ndetse ahita yerekeza muri KMC yo muri Tanzania amazemo umwaka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO