Umugande Mike Mutebi mu nzira aza I Kigali gusimbura Karekezi Olivier muri Kiyovu Sports

Umugande wahoze ari umutoza wa KCCA, Mike Mutebi biravugwa ko ari we ushobora gusimbura Karekezi Olivier waraye yirukanywe muri Kiyovu Sports.

Ku mugoroba w’ejo hashize, nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze kwirukana uwari umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier.

Kuva ubwo amakuru yakomeje gucicikana avuga ko umugande wahoze atoza ikipe ya KCCA, Mike Mutebi ari we wamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuza gufata izi nshingano.

Uyu mugabo akaba yemerewe umushahara uri hagati y’ibihumbi 5 by’amadorali ndetse n’ibihumbu 10 ku kwezi, bivugwa ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamwereye kumwishyura amezi 6 ako kanya mbere y’uko atangira akazi.

Umwe mu bari hafi y’ikipe ya Kiyovu yabwiye Genesis ko nta gihindutse ku munsi w’ejo, Mike Mutebi azarara ashyize umukono ku masezerano yo gutoza ikipe ya Kiyovu Sports dore ko ubu ari mu nzira zimwerekeza I Kigali.

Ibinyamakuru byo muri Uganda nka Football256 byamaze kwemeza iyi nkuru ko Mutebi yahagurutse ku kibuga muri Uganda kuri uyu munsi yerekeza mu Rwanda, kugeza ubu ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntiburemeza cyangwa ngo buhakane aya makuru ya Mike Mutebi mu Rucaca

Ni ikibazo cy’amasaha gusa Mike Mutebi agahabwa Kiyovu Sports

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO