Mikel Arteta umutoza wa Arsenal yanduye icyorezo cya Coronavirus

Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta yasanzwemo icyorezo cya coronavirus ndetse umukino wari guhuza iyi kipe na Brighton kuwa gatandatu uhita usubikwa.

Arsenal yari imaze iminsi ifunze ikibuga cyayo cy’imyitozo, ubu abakozi b’iyi kipe bose bahuye n’uyu mutoza bagomba kwishyira mu kato.

Uyu munsi ku wa gatanu, Premier League irakora inama y’igitaraganya n’amakipe mu kureba igikurikiraho ku mikino iri imbere.

Arteta w’imyaka 37, yagize ati: "Ibi ni ibintu bibabaje cyane. Narisuzumishije ubwo numvaga ntamerewe neza. Nzasubira kukazi nimbyemererwa".

Abantu benshi mu ikipe ya Arsenal bagomba kwishyira mu kato, harimo ndetse n’abagize ikipe ya mbere.

Ishami rya siporo rya BBC ryamenye amakuru ko amakipe yose hamwe 20 ya Premier league ashaka gufata umwanzuro yemeranyijweho, ushoboka ukaba ari ugusubika imikino yose yo muri iyi weekend.

Umukino wari guhuza Manchester City na Arsenal kuwa gatatu warasubitswe nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba Arsenal bahuye na nyiri ikipe ya Olympiakos baje gusanga yaranduye iyi virus.

Umukinnyi Benjamin Mendy wa Manchester City nawe ubu nawe yishyize mu kato nyuma y’uko umuntu wo mu muryango we ari mu bitaro afite ibimenyetso by’iyi ndwara.

Abakinnyi batatu ba Leicester City nabo bishyize mu kato nyuma y’uko bagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Umukino wa UEFA champions league wari guhuza Manchester City na Real Madrid kuwa kabiri utaha ubu nawo wahagaritswe.

Ejo kuwa kane, minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yatangaje ko guverinoma y’Ubwongereza iri kureba uko ishobora guhagarika ibikorwa byose by’imikino.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO