Mikel Arteta yahakanye yivuye inyuma ibyo kwerekeza muri Real Madrid

Umutoza uri mu bahagaze neza ku isi,Mikel Arteta yamaganye amakuru akomeje kuvugwa ko mu mpeshyi ashobora kwerekeza muri Real Madrid imwifuza ahubwo yemeza ko ahanze amaso gukomezanya na Arsenal.

Umutoza Mikel Arteta kuri ubu utangiye kuba umwe mu batoza bakomeye ku Isi nyuma yo gufasha Arsenal kuba iri ku mwanya wa mbere uretse ibi kandi yahawe amasezerano mashya mu gihe ikipe yari mu bihe by’amakuba gusa atangiye kugaragaza ubuhanga buhanitse mu mitoreze none yatangiye kyvygwa muri Madrid gusa we yabiteye utwatsi.

Arteta afite amasezerano muri Arsenal azamugeza muri 2025 ndetse akomeje gushaka uko yahesha iyi kipe igikombe cya shampiyona iheruka muri 2004.

Uyu yabwiye abanyamakuru ko atigeze na rimwe atekereza kwerekeza mu gihugu cya Espagne gutoza Madrid.

Mu magambo ye yagize ati "Nk’umutoza sinashobora guhagarika ibinyandikaho gusa icyo nababwira nuko ndajwe ishinga n’akazi ndi gukora hano kandi ntewe ishema nderse nishimiye ibyo ndi gukora muri iyi kipe.Nibyo."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO