Mikel Arteta yatangaje amagambo akomeye k’umukinnyi we Granit Xhaka

Umutoza wa Arsenal akomeje gushimagiza bikomeye uwahoze ari gapiteni w’iyi kipe ku ngoma ya Unai Emely ariwe Granit Xhaka nyuma yo gutsinda igitego cyahaye agahenge ikipe ya Arsenal mu mukino ukomeye bari bahanganyemo n’ikipe ya Manchester United.

Ikipe ya Arsenal ubu akanyamuneza ni kose nyuma yo kuba yicaye ku mwanya wa kane muri shampiyona y’Ubwongereza gusa igitego cya Granit Xhaka cyatumye ikipe ya Arsenal yizera intsinzi ndetse ibasha gushimangira umwanya wayo wa kane nyuma yo kwisasira Manchester United itsinze ibitego 3-1.

Umukinnyi Granit Xhaka yagiranye ibibazo n’abafana ba Arsenal bituma ikipe ya Arsenal imwambura igitambaro cyo kuba gapiteni w’iyi kipe gusa uyu mukinnyi ntibyamuciye intege ahubwo yakomeje gushyigikira bikomeye bagenzi be mu kibuga.

Gusa umwaka w’imikino ushize umutoza Mourinho yakunze kwiruka inyuma y’uyu mukinnyi yifuza kumusinyisha mu ikipe ya AS Roma mu Butaliyani gusa umutoza we Mikel Arteta yakomeje kwizerera mu bushobozi bw’uyu mukinnyi.

Nyuma y’igitego cyiza cyane uyu mukinnyi yatsinze Manchester United umutoza Arteta yagize ati" nahoze ndota igitego nk’icyo Granit Xhaka yadutsindiye ndetse niba hari umufana umwe cyangwa icumi baba babonye kiriya gitego yadutsindiye nabyo ndumva bihagije, ndetse abafana bazumva neza ubunyamwuga bw’uyu mukinnyi n’uburyo aturwanirira.

Granit Xhaka ni umukinnyi ufite imyaka 29 y’amavuko ndetse amaze imyaka irenga itanu akinira ikipe ya Arsenal amaze kandi gutozwa muri Arsenal n’abatoza bagera muri batatu barimo Arsene Wenger, Unai Emely hamwe na Mikel Arteta.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO