Mikel Arteta yerekanye amarangamutima ye ku musifuzi wahawe umukino uzahuza Arsenal na Man City

Umutoza Mikel Arteta yagaragaje ko nta kibazo afite ku musifuzi Antony Tailors wahawe umukino ugomba guhuza ikipe ya Arsenal na Manchester City kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Bwana Antony Tailor niwe musifuzi uzaba arimo gufata ibyemezo ku mukino wa Arsenal na Manchester City kuwa Gatatu w’iki cyumweru ndetse mu mikino ine uyu musifuzi yasifuriye Arsenal uyu mwaka yose Arsenal yabashije kuyitsinda.

Aya makipe yombi agiye gukina mu gihe Arsenal iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’aho Man City ikaba iri ku mwanya wa kabiri ndetse ikinyuranyo hagati y’amakipe yombi ni amanota atatu gusa ndetse mu gihe City yatsinda uyu mukino izahita ifata umwanya wa mbere kuko irusha Arsenal ibitego.

Ubwo Arteta yabazwaga ku buryo yakiriye umusifuzi Tailor ku mukino wabo na City uyu mutoza yagaragaje akanyamuneza avuga ko nta kibazo abibonamo kuko uyu musifuzi yabashije kwitwara neza mu kazi ke.

Bwana Antony Tailor yafashije Arsenal kwivugana amakipe arimo Crystal Palace, Tottenham, Brighton and Manchester United ndetse uyu musifuzi yakunzwe cyane n’abakunzi ba Arsenal ubwo yafataga umwanzuro wi kwemeza igitego cya Eddie Nkentiah cyatumye batsinda United kuri Emirates ibitego 3-2.

Gusa mbere y’uko uyu musifuzi yemeza igitego cya Eddie Nkentiah yabanje kwihangairiza Arteta wari wabanje gushwana ahangana n’ibyemezo by’abasifuzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO