Minisiteri y’ubuzima yahagaritse ibikorwa byose bya siporo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yahagaritse ibikorwa byose bihuza abantu harimo n’iby’imikino, nyuma yuko uyu munsi hagaragajwe umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirusi mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo iyi minisiteri yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus. Uyu akaba ari Umuhindi wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite. Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe, rivuga ko ibikorwa byose bihuza abantu bihagarara guhera Ku wa 15 Werurwe. Amarushanwa yose y’imikino yari ateganyijwe gukomeza kuri iki cyumweru yahagaritswe, kugeza igihe kitazwi.

Ibi bibaye nyuma yuko imikino ya shampiyona y’umunsi wa 24 yakomezaga uyu munsi yabaye mu muhezo nta bafana, bikaba binashoboka ko indi mikino y’uyu munsi yari iteganyijwe ejo bushoboka ko itaba.

Basketball ndetse na Volleyball bari bafite imikino uyu munsi ku wa gatandatu ndetse n’ejo ku Cyumweru yasubitswe igihe kitazwi, mu gihe hagitegerejwe irindi tangazo risubukura ibi bikorwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO