Minisiteri ya siporo yahaye uburenganzira FERWABA bwo gusubukura shampiyona

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryamaze guhabwa uburenganzira bwo gusubukura imikino ya shampiyona yuma yo gusuzuma niba bujuje ibisabwa basabwe kugira ngo basubukure imikino.

Ku wa 28 no ku wa 30 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yahaye amashyirahamwe y’imikino umurongo ngenderwaho w’ibisabwa kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Covid-19 mu gihe imikino izaba yasubukuwe.

Amakuru Genesis Tv ifite, nyuma yo gusuzuma no kwerekana ingamba zafashwe na FERWABA zo kwirinda Covid-19 mu gihe hari gukinwa imikino ya shampiyona ndetse n’indi itandukanye ikazishyikiriza Minisiteri ya Siporo, nayo yabahaye uburenganzira bwo gusubukura imikino.

Bamwe mu bakinnyi baganiriye na Genesis TV bavuze ko bamaze kwipimisha Coronavirus, nyuma bahabwa ubwo burenganzira kuko hari amakipe amwe yatangiye no kujya mu mwiherero mbere y’uko imikino itangira.

Amwe mu makipe atandukanye ari kwitegura gusubukura shampiyona, ari gupimwa Covid-19 haba mu bakinnyi na Staff, basabwe kujya bajya ahantu hamwe kugirango bizafashe abandi kwirinda iki cyorezo.

Ibikorwa by’imikino byose harimo n’umukino wa Basketball, byasubitswe mu kwezi kwa Werurwe, bitewe n’icyorezo cya Covid-19, cyakwirakwiraga mu banyarwanda bitewe no kucyanduzanya, biturutse ku bikorwa bihuza abantu.


Abanyarwanda bakumbuye imikino ya Basketball

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO